Mu kagari ka Kibirizi gaherereye mu murenge wa Rugerero,ho mu karere ka Rubavu, umwana w’umuhungu witwa Ntakirutimana Mugisha Blaise yagwiriwe n’inzu ubwo yari aryamye nijoro mu gicuku cyo kuri uyu wa 3 gicurasi 2023, umwuzure w’umugezi wa Sebeya ukabasenyera, mu gihe abandi bahungaga bava mu nzu we ntibyakunda kuko yari yaraye mu cyumba cyaguye cyane.
Ubwo IMIRASIRE TV yaganiraga n’umubyeyi w’uyu mwana, Ntakirutimana John, yavuze ko muri iyo nzu yaguye hasi yose yabanagamo n’umuryango we w’abantu 8, bose bakaba bavuyemo ari bazima nubwo uyu mwana w’umuhungu we yabanje kugorana kuvamo hakitabazwa abaturanyi, aho umwuzure watangiye saa kumi n’imwe za mugitondo umwana akavamo saa ine z’amanwa.
Yagize ati “urabona kiriya cyumba yari aryamyemo, amatafari y’inzu yose yaguye, asiba ahantu hose aguma yicaye ahantu hamwe, byasabye rero ko abantu bambuka bakagenda bakamukuramo, noneho n’utuntu duke urabona ko nta n’ikintu twarokoye ibintu biri ahangaha gutya gusa, ni ukubireba gutya gusa.”
Ntakirutimana yakomeje avuga ko hari ahantu hari agasozi abantu bagiye bapanga amabuye, kuri ubu akaba ariho umuryango we wahungiye kuko ari ho amazi atageze, gusa icyo gihe yari ari kumwe na Blaise wavuye mu nzu yamugwiriye amazemo amasaha 6 yose ari muzima barimo gukusanya ibyo bashoboye babona ko byakongera kugarura agasura ngo bikoreshwe igihe bazabonera aho kuba.
Ntakirutimana John kimwe n’abandi baturage bose batuye mu kagari ka Kibirizi babwiye IMIRASIRE TV ko bifuza ko umuntu uwo ari we wese waba uri hafi cyangwa se n’uri kure wagira icyo abafasha yagikora, kubera ko amazu bari batuyemo yose yasenyutse kuri ubu bakaba bari kwibaza uko biza kugenda. Ntago byadukundiye kuvugana n’umuyobozi, ni mu gihe kandi hari hakiri gukorwa imibare y’abantu bashobora kuba basize ubuzima muri iri yuzura ry’umugezi wa Sebeya ariko nta mubare wa nyawo wari wagaragara dore ko hari abaturage babwiye IMIRASIRE TV ko hari ababuze ababo bataramenya aho baherereye.