Rubavu: Umwana yatemaguye se akoresheje umupanga amuziza kumwima umunani

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu, batangiye gusabira ubutabera umusaza witwa Mvukiye Celestin, nyuma y’uko umuhungu we amutemaguye akoresheje umupanga amuziza kumwima umunani.

Bamwe mu baturage baganiriye na BTN TV batangaje ko uyu musore yari yiriwe mu murima yajyanye na nyina guhinga, hanyuma mu gihe bari gutaha akamwaka uyu muhoro amubwira ko nta mugore ugendana umuhoro gusa ngo ageze iwabo ahita awutemesha papa we nk’uko byatangajwe na nyina.

Yagize ati “Twajyanye mu murima twiriwe turi guhinga, arangije arambwira ngo dutahe, ariko tugeze mu nzira anyaka umupanga ambwira ko ‘nta mugore ugendana umupanga’ ubwo nange ndawumuha rero. Turamanuka tugeze mu rugo ni bwo icyo kibazo cyabaye.”

Bamwe mu baturage bari aho aya mahano yabereye, bavuze ko n’ubwo ari uyu munsi yatemye se, ari kenshi ahora agerageze kumutema, bityo ngo yashyikirizwa ubuyobozi agatangira gukurikiranwa maze yahamwa n’icyaha agahanwa nk’uko amategeko abiteganya.

Umwe yagize ati “Bibaye rimwe [wakubise umupanga rimwe] ni bwo wavuga ko ari impanuka, ariko bibaye kabiri, gatatu…, ukabona amaraso ari kuvirirana, ariya ni amahano reba amaraso yaviriranaga, ubwo uzingo ikiyiko cy’amaraso wazakigaruza ryari?”

Undi yagize ati “Birababaje cyane nange byambabaje.”

Undi ati “Ni amahano akomeye, kuko umubyeyi ni ikintu gikomeye, reba amaraso ari kuva yonyine. Umugabo ari gusaba imbabazi ukaguma ukanatema, ngwewe mbonye birenze kuko yanamusabaga imbabazi akazimwima.”

Aba baturage bakomeje basaba ubuyobozi ko uyu musaza yahabwa kuko bitabaye ibyo azanamwica ndetse uru rugomo yazajya arukorera n’abandi batari ababyeyi be. Ati “Bazamuhane rwose, ejo agarutse yatema na mugore we, cyangwa yagaruka agatema n’abandi baturage basanzwe, n’umwana ashobora kujya gukinira mu mbuga ye yakubagana agahita amutema. Niba agize se kuriya undi yamukorera iki?”

Inkuru Wasoma:  Minisitiri w’Intebe wa RD Congo yeguye

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba, Nkurunziza Faustin, yemeje iby’aya makuru agira ati “Uriya musore watemye ugutwi se amuziza ko atamuhaye umunani, ntabwo byahishiriwe kuko abaturanyi bahise batabaza maze ku bufatanye bw’ubuyobozi na Polisi ashyikirizwa RIB. Mu gihe umubyeyi yavurijwe ku kigo ndera buzima cya Kigufi, ubu ari mu rugo.”

Inkuru Wasoma:  Rubavu: Yishwe atewe icyuma hakekwa 'Abuzukuru ba Shitani'

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba, Nkurunziza Faustin, yemeje iby’aya makuru agira ati “Uriya musore watemye ugutwi se amuziza ko atamuhaye umunani, ntabwo byahishiriwe kuko abaturanyi bahise batabaza maze ku bufatanye bw’ubuyobozi na Polisi ashyikirizwa RIB. Mu gihe umubyeyi yavurijwe ku kigo ndera buzima cya Kigufi, ubu ari mu rugo.”

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved