banner

Rubavu: Yakubiswe n’abashumba bavugwaho gutangira abantu bakabahohotera

Umukobwa witwa Nibivugire Berthilde utuye mu kagali ka Rugerero mu murenge wa Rugerero wo mu karere ka Rubavu, aherutse gukubitwa n’abashumba bakorera muri uyu mudugudu, aho bamutangiriye mu masaha ya nimugoroba ubundi bamukubita inkoni yamukomerekeje ku gahanga, mu mutwe no ku maguru.

Ibi byabereye mu mudugudu wa Kabarora, mu kagali ka Rugerero, hari saa moya za nimugoroba ubwo uyu mukobwa yari ari gutambuka. Nibivugiere yabwiye IMIRASIRE TV ko abashumba  bitwa Eric, Kadogo na Niyonsaba ari bo bamutangiriye batangira kumukubita. Agira ati “Hari mu masaha ya saa moya zo ku mugoroba, nari ndi gutambuka ku mubyeyi ukorera hariya hirya, mu buryo butunguranye abo bashumba barantangira barankubita ubundi bahita bahunga.”

“Kuva bankubita bahise bagenderako barahunga, ariko maze kubabonaho nka kabiri, gusa umubyeyi w’aho byabereye yemeye kumvuza niwe uri kunyitaho muri iyi minsi, ariko abo bashumba ubuyobozi bwarabashakishije bwarababuze.” “Njye icyo nifuza ni uko bafatwa ubundi bakabafunga bakababaza impamvu bampohoteye.”

“Iyo bamaze kugukubita bahita bagenda, ariko abandi bagiye bakubita barabamburaga ariko nyine njye barankubise kubera ko nta kintu na kimwe nari mfite bahita bagenda. Iyo duhuye abo basore, abandi barababwira ngo ni baze bansabe imbabazi, ariko bo ahubwo bakavuga ko bazanyica nibambona. Ikibazo cyanjye Mudugudu arakizi, na Gitifu w’akagali yansanze mu bitaro, n’abanyamutekano barabizi.”

Inkuru Wasoma:  Abaguye mu mpanuka ya bisi itwara abagenzi i Rulindo bageze kuri 16

Abaturage batuye muri uwo mudugudu ndetse n’abakorera muri iyo santere yo ku Isoko, bavuga ko mu minsi yashize abashumba batezaga umutekano muke bari baracubijwe n’ubuyobozi, ariko biragaragara ko hari abandi bagihari, bashyira mu majwi ahantu hacururizwa imisururu ko ari ho bakunda gukorera urugomo ku mugoroba.

Ntambara, yavuze ko hari umugore wundi baherutse gukubita n’ubundi muri ayo masaha ya nimugoroba, akaba amaze iminsi kwa muganga arimo kwivuza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugerero, UWAJENEZA Jeannette, yabwiye IMIRASIRE TV ko iki kibazo bagiye kugikurikirana kubera ko mu gihe cyashize cyari cyarakemutse. Mu butumwa bugufi kuri telefone yagize ati “Ikibazo cy’abashumba tugiye kugikurikirana kubera ko cyari cyarakemutse, ababikoraga barajyanywe mu bigo ngororamuco.”

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!