Mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri tariki 16 Mutarama habayeho guhangana hagati y’inzego z’umutekano n’abantu bari baje guhungabanya umutekano baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ibi bikaba byabereye mu mudugudu wa Gafuku, mu kagari ka Gikombe, umurenge wa Rubavu, akarere ka Rubavu.
umwe yarashwe ahasiga ubuzima, abandi babibiri bakaba batawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano.
Abaturage bavuga ko mu ma saakumi n’imwe z’igitondo aribwo bumvise imirindi y’abantu basaga n’abarimo barwana, babanza gukekako ari abiyise abuzukuru ba Satani kuko aribo bamenyerewe ko bateza umutekano muke, ariko nyuma baza kumva amassu agera kuri atatu avuze
Nyuma bagiye kureba basanga ari umuntu warashwe, baza kumenya ko ari abacengezi bari binjiye ku butaka bw’u Rwanda baje guhugabanya umutekano w’igihugu.
Twagerageje kuvugisha inzego z’ubuyobozi zivugako ntacyo zatangaza kuri iki kibazo, bavuga ko bategereje urwego rushinzwe kugenzura imipaka y’ibihugu byombi kugirango hakorwe iperereza hamenyekanye icyari kizanye abo bantu, hamenyekane niba uwarashwe ari umusirikare w’ingabo za Congo cyangwa niba ari uwo muri FDLR.
Abaturage bakaba bashimira ingabo z’u Rwanda zabashije gutahura umwanzi ataragera ku mugambi w’icyo yari agamije gukora.