Rubavu: Yishwe atewe icyuma hakekwa ‘Abuzukuru ba Shitani’

Umugore witwa Niyokwiringirwa Sifa wo mu mudugudu wa Gabiro mu Kagari ka Buhaza mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu yishwe n’abagizi ba nabi, bamuteye icyuma ubwo yari avuye guhaha ku nzu y’ubucuruzi yari imwegereye ngo atekere abana be.

Abatanze amakuru bavuze ko ibi byabaye ahagana saa moya z’ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Werurwe 2024. Bavuze ko kandi nyakwigendera yatewe icyuma n’abantu batahise bamenyekana, aza witaba Imana aguye mu Bitaro bya Gisenyi.

Umumotari wari hafi y’aho byabereye yagize ati “Nari mparitse numva umuntu aranishye, mpita ncana itara rya moto mbona ni umubyeyi bari kuniga, abasore babiri bari bamufashe bahise bamurekura agwa hasi arimo kuviririrana, bo bariruka twamutabaye tumugejeje kwa Muganga ahita ashiramo umwuka.”

Umwe mu batanze amakuru yagize ati “Ubwo motari yamurikaga amatara yabonye nyakwigendera aryamye, hanyuma abasore babiri bamukuramo igisu (icyuma) bariruka, hanyuma motari agerageje kubakurika binjira mu iveni (umuhanda) we ntiyashobora kubakurikira.”

Undi yagize ati “Ubwo yatabazaga, hari umumotari wahise aza aje gutabara amuritse aho nyakwigendera yarari asanga aryamye hasi, gusa ngo abo bagizi ba nabi bahise biruka, abura uko abakurikira.”

Urupfu rw’uyu mubyeyi ruje mu gihe muri aka karere ka Rubavu hari hamaze iminsi havugwa ubujura bukorwa n’abiyise ‘Abuzukuru ba Shitani’, ibituma bamwe mu batuye muri aka karere basaba inzego bireba guhagurukira ikibazo cy’umutekano uhungabanywa na bene abo bajura.

Aya makuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’umurenge wa Rubavu, Nahimana Martin agira ati “Niyokwiringirwa Sifa, w’imyaka 34 yishwe n’abagizi banabi, bamutangiriye mu ma saa mbiri, bamutera icyuma, agezwa kwa muganga ku kigo nderabuzima cya Byahi, bamwohereza ku bitaro bya Gisenyi, ari naho yageze akitaba Imana.”

IZINDI NKURU WASOMA  Umugabo aravuga ko hari inshingano zo mu buriri zamunaniye bituma umugore we amwita ikigoryi n’andi mazina akamuca inyuma

Kugeza ubu iperereza rirakomeje ngo hamenyekane abihishe inyuma y’ubwo bugizi bwa nabi, ariko nyakwigendera asize abana babiri harimo n’utaruzuza umwaka.

IZINDI NKURU WASOMA  Umugabo yafashwe ari kwiyita umukozi wa REG akaka abaturage amafaranga

Kugeza ubu iperereza rirakomeje ngo hamenyekane abihishe inyuma y’ubwo bugizi bwa nabi, ariko nyakwigendera asize abana babiri harimo n’utaruzuza umwaka.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved