Ku wa Kane tariki ya 07 Ukuboza 2023, Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rubavu ku bufatanye n’abaturage yafatanye abagabo batatu udupfunyika ibihumbi icyenda tw’urumogi bari bagiye gukwirakwiza mu baturage. Habanje gufatwa abagabo babiri b’abavandimwe, aho bari bari kuri moto imwe, umwe w’imyaka 30 undi w’imyaka 28, bafatiwe mu Mudugudu wa Bihinga, Akagari ka Rega mu Murenge wa Jenda Akarere ka Rubavu.
Ku makuru yatanzwe na Polisi ni uko undi Mugabo uri mu kigero cy’imyaka 28, yafatiwe iwe murugo aho yari afite udupfunyika 1000 tw’urumogi, aha ni mu Mudugudu wa Ruhingore, Akagari ka Nyamitanzi, mu Murenge wa Jomba. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Bonaventure Twizerimana Karekezi, yavuze ko aba bantu bombi bafashwe bivuye ku makuru yatanzwe n’abaturage.
SP Karekezi yagize ati “Abaturage babwiye Polisi ko babonye abantu bahetse umufuka kuri moto yavaga Kabatwa yerekeza Sashwara, bikekwa ko ari urumogi. Abapolisi bahise babakurikira babafatira mu Mudugudu wa Bihinga barebye basanga koko ari urumogi bari batwaye, ni ko gutita batabwa muri yombi.” Yongeyeho ko hagendewe ku yandi makuru bahawe n’umuturage wo mu Kagari ka Nyamitanzi, haje gufatwa umugabo ubitse iwe mu rugo udupfunyika 1000.
Yavuze ko bose uko ari batatu bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, kuri Sitasiyo ya Jenda kugira ngo hakorwe iperereza ku cyaha bakurikiranyweho. SP Karekezi yashimiye abaturage bakomeje kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge batanga amakuru y’ababicuruza, inzira banyuramo n’amayeri bakoresha mu kubikwirakwiza, ndetse akomeza aburira abakomeza kubyishoramo.
Aba baramutse bahamijwe icyaha n’Urukiko bahanishwa igifungo cya burundu n’uhazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 Frw ariko atarenze miliyoni 30 Frw.