Rufonsina uzwi mu ‘Umuturanyi’ yavuze uko ruswa y’igitsina yatswe yatindije kumenyekana kwe

Uwimpundu Sandrine wamenyekanye cyane muri filime nyarwanda nka ‘Rufonsina’ muri filime Umuturanyi, aravuga ko abakinnyi ba filime bafite impano za nyazo badindizwa no kwakwa ruswa yaba iy’igitsina, amafaranga ndetse n’icyenewabo bigatuma batamenyekana kandi bashoboye.  Uwimpundu yavuze ko ibi ari ibisitaza bitabura mu mwuga wa sinema.

Yavuze ko umuntu ashobora kumva ashoboye ariko ubushobozi bwo kubona aho agaragariza impano ye akabubura, aho akenshi bipfira mu majonjora, aho umuntu yitabira akagaragaza impano ye bakamubwira ko bazamuhamagara ariko agategereza kugeza amaso aheze mu kirere.

Uwimpundu yavuze ko nawe yabangamiwe no kwakwa ruswa y’igitsina ndetse n’amafaranga ariko akihagararaho akizera Imana ikamuzamura igihe gikwiriye. Yagize ati “Bakubwira ko bazaguhamagara ugaheba kandi bakubwiye ko wabikoze neza, ariko ikimenyane kigakora cyangwa bakagusaba ruswa ishingiye ku gitsina cyangwa se amafaranga kugira ngo ukunde ugaragare muri filime zikomeye.”

Ati “Rero navuga ko ari yo mbogamizi nahuye nayo igatuma ntinda kumenyekana kandi nshoboye, kubwo kwihagararaho nkumva ko isaha n’isaha bizacamo bidaturutse kuri ruswa, ari nayo mpamvu namenyekanye ntinze kubwo guhangana n’izo mbogamizi nkazitsinda.”

Uwimpundu yamamaye nka Rufonsina avuga ururimi rw’igikiga. Avuga ko yishimiye intambwe amaze gutera muri sinema nubwo haba imbogamizi ariko akaba yaraziciyemo.

Inkuru Wasoma:  Basobanuye intandaro yo kwibasirwa no gutotezwa kw'abanyamakuru binjiye mu kuririmba harimo Yago na Philpeter.

Inkuru Wasoma:  Ibyo Prince kid yavuze atarafungwa nibyo byamukozeho? “ Ntiwaha ikamba umuntu utarikwiriye ngo ugire umugisha”. Umva icyo yasubije bamubajije kuri miss Mutesi Jolie.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved