Umunyamakuru Ndayishimiye Rugaju Reagan, yasabye imbabazi nyuma yo kotswa igitutu n’abakoresha imbuga nkoranyambaga kubera amagambo atarakiriwe neza yatangaje kuri Lorenzo Musangamfura Christian bahoze bakorana.
Rugaju abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yatangaje ko ibyo yavuze yabitewe n’uburakari ndetse n’ibyo na we yari yatangajweho.
Yagize ati: “Muraho! Niseguye ku mashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga! Mu by’ukuri nabitewe n’uburakari bw’ibinyoma byari bimaze igihe bimvugwaho! Uwo muntu si we ndiwe! Rwose ndasaba imbabazi kuri buri wese wababajwe na ‘reaction’ nakoze kandi ntibizongera.”
Mu cyumweru gishize ni bwo Rugaju Reagan yavuze amagambo yafashwe nko kwibasira Lorenzo yumvikanye yita ‘Gore Gore’, anateguza ko igihe kizagera akamushyira hanze.
Aba basore bombi bahoze bakorana kuri Radio Rwanda, gusa Musangamfura aza kuhava muri Kamena 2025 ubwo barwaniraga mu karere ka Karongi aho bari bagiye muri gahunda ya ‘Radio Rwanda hafi yawe’.
Mu gihe bombi bimaze igihe bivugwa ko batagicana uwaka, ihangana hagati yabo ryongeye kwaduka mu cyumweru gishize ubwo umunyamakuru Ngabo Roben wari ushinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho muri Rayon Sports yasezeye bikitwa ko yirukanishijwe n’abanyamakuru ba Radiyo ya SK FM Lorenzo akoraho, ndetse bivugwa ko yaba ari we waba uzamusimbura.
Ibintu byahumiye ku mirari ubwo Rayon Sports yasohoraga itangazo ryamagana Rugaju wari watangaje ko myugariro Serumogo Ali yatandukanye na Rayon Sports agurishijwe, ariko rigashyirwa ku rubuga rwa X rwa Lorenzo Musangamfura mbere y’urwa Rayon Sports.
Rugaju muri ‘Live’ yakoze kuri ‘Instagram’ ku mugoroba wo ku wa Gatanu, yagaragaje ko bitumvikana uburyo itangazo ry’ikipe ryabanza ku muntu utayirimo.
Ati: “Itangazo ryanditse, atari kuvuga ngo hari amakuru ndikumva avuga uku. Oya. Mfite itangazo rya Rayon, ndirekuye Saa 18:45, noneho Rayon irirekuye nyuma y’iminota itanu.”
Yongeyeho ko uyu mugenzi we bakoranye, yise “Gore Gore”, amuzi neza kuko babanye.
Ati “Nta gishya. Buriya agira utuntu tw’udusazi, arisaza agacumba. Iyo umukanze gato ajya mu mwanya we. Noneho aho abera umuntu w’umuswa, agahita avuga ngo bamwinjiriye kuri Twitter ye, ahita asiba ibintu.”
Uyu munyamakuru yashimangiye ko adacana uwaka na Lorenzo, ndetse ko na we yabigaragaje ubwo yafungwaga akamwishima hejuru.
Ati: “Mfungwa yari azi ko nzaheramo, ndagaruka. Arakomeza, ndihanangiriza ndasaba ndavuga nti rekeraho. Hari ukuntu umuntu agenda ukabona arakabije. Rimwe ukaba wamusubiza ngo atuze. Gore Gore ni umuntu ugoye, ameze nka wa mubu utumva, rimwe bisaba ko umureka.”
Rugaju yashimangiye ko inshuti ye Ngabo Roben yirukanwe muri Rayon Sports kubera ishyari ry’abarimo Lorenzo bamugambaniye.
Yavuze kandi ko nta muntu yagiriye inama muri iyi Si nka Lorenzo, ndetse yagiye yitambika kenshi ku makosa yabaga yakoze muri RBA.
Yongeyeho ko azashyira hanze ibintu byose amuziho ndetse icyo gihe nta muntu uzajya amuha amazi yo kunywa.
Ati “Igihe nikigera nzavuga ibintu byo ku Kibuye, ibyatumye yirukanwa nzabivuga. Nakomeza kunshotora, nzashyira hanze akantu kose k’ibyabereye ku Kibuye ajya kwirukanwa kuri Radio Rwanda.”
“Niba Radio Rwanda ikwirukanye, Radio 10 ikakwirukana, Radio Rwanda yo ni nka kabiri, mu myaka itatu ukaba umaze gukorera radiyo enye, bigaragaza uwo ari uwe. Niba hari umuntu wakuvuze nabi wagiye kubiregera?”
Umunsi navuga kuri Gore Gore, nta n’umuntu wakongera kumuha amazi. Gore Gore ndamuzi, nta muntu umuzi nka njye. Mu bantu bose bakoranye na Gore Gore, hari abantu batatu bamuzi kurusha abandi, abo ndimo. Ndatekereza ko ibi bintu twabireka bikarangira.”
Nyuma y’aya magambo, abenshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga banenze Rugaju Reagan ko nk’umunyamakuru wa Radiyo y’Igihugu atakabaye avuga amagambo nk’ariya.
Bamwe bageze kure banasaba inzego bireba kumukurikiranaho gukoresha amagambo y’ivangura kuri mugenzi we ndetse no kumwita umutinganyi, nyuma y’uko Lorenzo agaragaje ko yiswe ‘Tshisekedi’.