Umunyamakuru w’imikino mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, Rugaju Reagan, yasubije abakomeje kubaza niba mugenzi we Musangamfura Christian Lorenzo, yirukanwe kuri RBA nyuma y’uko atagaragaye mu kiganiro Urubura rw’Imikino rwo kuri uyu wa Kane tariki 26 Nzeri 2024, bitewe n’amagambo aherutse gutangaza kuri Semuhungu Eric. https://imirasiretv.com/umubano-wa-eric-semuhungu-numunyamakuru-lorenzo-uvugwamo-urukundo-ukomeje-guteza-urujijo/

 

Ni amagambo Lorenzo yatangajwe nyuma y’umukino wo ku wa 21 Nzeri 2024, wahuje Ikipe ya Gasogi United na Rayon Sports wabereye muri Stade Amahoro, aho Lorenzo yavugiye kuri Radio Rwanda ko bitagakwiye ko umuntu ufite imico nk’iya Semuhungu Eric (yo kuryamaba nabo bahuje igitsina) ajya muri Stade akabyina imbyino zikunzwe kugaragara ku bakobwa kuko ari ahantu hahurira abantu benshi yaba abana cyangwa se abakuru.

 

Icyakora ibi ntabwo Eric Semuhungu yabyarikiye neza, kuko abinyujije kuri X yahise ashyira hanze ubutumwa bwose yandikirwaga na Lorenzo ndetse arenzaho amagambo avuga ko uyu munyamakuru wa RBA yari yaramuzengereje amusaba amafaranga n’urukundo undi akamwima amatwi. Ni ibintu byatunguye benshi kubona ubu butumwa cyane ko batari bazi ko aba basore bombi bigeze kugirana uyu mubano wihariye.

 

Mu kiganiro kirekire aba bombi baherutse kugirana binyuze ku rubuga rwa X, Lorenzo yahakanye yivuye inyuma ibyo gukundana na Eric semuhungu, gusa akemera ko yagiye amufasha mu bihe bitandukanye amuha amafaranga nk’uko ‘Aba-diaspora’ benshi babikora. Ibi ni ibintu byakomeje gufata indi ntera ku mbuga nkoranyambaga, kuko abakurikirana hafi iby’uyu munyamakuru batangiye kwibaza niba yaba agiye kwirukanwa biza guhurirana no kuba uyu munsi atari mu bakoze ikiganiro ‘Urubuga rw’Imikino’.

 

Gusa mu kiganiro ‘Urubuga rw’Imikino’ cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 26 Nzeri 2024, abanyamakuru barimo Rugaju Reagan, Jean Claude Kwizigira ndetse na Iberi, bashimangiye ko mugenzi wabo Lorenzo akiri umukozi wa RBA ndetse impamvu atabonetse ari uko yagiye mu kizamini [cya Kaminuza], ndetse ngo ntabwo araboneka iki Cyumweru cyose gusa ngo ku wa Mbere azaba ahari kugira ngo akore nk’uko bisanzwe.

 

Rugaju yagize ati “Lorenzo arahari ariko yagiye mu kizamini, ari guhangana na ‘module’ kuko ntabwo byoroshye ndetse ntabwo n’ejo, no ku wa Gatandatu azaboneka. Twamuretse by’iminsi itatu gusa kubera ko amasaha ari guhurirana n’ikizamini, gusa azaboneka ku wa Mbere akore nk’uko bisanzwe ndetse n’abifuzaga ko yirukanwa nibatuze kuko ku wa Mbere azagaruka mu kazi.”

Rugaju Reagan yavuze ko Lorenzo atabonetse kubera ibizamini 

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved