Abanyeshuri icyenda biga mu Ishuri ribanza rya Cyobe riherereye mu Murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango, bahembewe igikorwa cy’indashyikirwa bagaragaje cyo kuramira ibendera ry’Igihugu ubwo inkubi y’umuyaga yashakaga kurigusha, ku wa 02 Ukwakira 2024. https://imirasiretv.com/ruhango-rib-yataye-muri-yombi-umuyobozi-ukomeye-akurikiranyweho-kugurisha-utungo-wa-leta/

 

Ni inkuru yabaye kimomo nyuma y’amafoto yahererekanyijwe ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, ubwo hagwaga imvura ivanzemo umuyaga mwinshi, umwe muri abo bana asohoka yihuse abonye ko ibendera rigiye kwitura hasi. Uwo munyeshuri yafashe icyuma ririho atabaza bagenzi be umunani bafatanya muri icyo gikorwa ibendera ntiryitura hasi.

 

Gisubizo Ernest wafashe iya mbere, avuga ko yumvishe abanyeshuri bakomera ko ibendera rigiye gutwarwa n’umuyaga asohoka mu mvura arariramira. Yagize ati “Bagenzi banjye 8 baraje turafatanya ariko babonye imvura ibaye nyinshi barayihunga nsigara jyenyine.”

 

Avuga ko Umurezi umwe ariwe wamutabaye basigasira ibendera bararyururutsa ntiryatwarwa n’umuyaga. Akomeza avuga ko bigishijwe ko ahari ibendera ry’Igihugu haba hari ubwigenge, kandi ko iyi ibendera riguye hasi igihugu kiba gitaye icyizere.

 

Umuyobozi w’Ishuri ribanza rya Cyobe, Mugirwanake Aaron avuga ko mu isomo ry’uburere mboneragihugu bahabwa harimo gukunda Igihugu no kurinda ibirango by’Igihugu birimo n’ibendera. Yagize ati “Ndashimira aba bana kuko bagaragaje igikorwa cy’indashyikirwa nifuza ko byabera n’abandi urugero rwiza.”

 

ACP Teddy Ruyenzi, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage, yavuze ko aba banyeshuri bakoze igikorwa cy’ubutwari batitaye ko bashoboraga kuhasiga ubuzima. Ati “Baranyagiwe bakubiswe n’umuyaga ntibabyitaho bakomeza gufata ibendera ry’Igihugu ngo ntirigwe, tubashimire twese.”

 

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens yavuze ko ibyo aba bana bakoze bifite aho bihuriye n’ibyo bagiye bahabwa n’abarezi muri rusange. Ati “Harimo n’icyizere, urukundo rw’igihugu ubutwari ubumwe n’ubudaheranwa bigenda bizamuka mu Banyarwanda.”

 

Iyo mvura yari nyinshi kuko yasenye ibyumba by’amashuri bibiri n’ibiro by’Umudugudu wa Cyobe. Gusa ubuyobozi bwatangiye kubisana. https://imirasiretv.com/ruhango-rib-yataye-muri-yombi-umuyobozi-ukomeye-akurikiranyweho-kugurisha-utungo-wa-leta/

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved