Rurangirwa Alexis, Umunyamabanga Nshingwabikora w’Akagari ka Remera mu Murenge wa Kabagari mu Karere ka Ruhango, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), akurikiranyweho gutema no kugurisha ishyamba rya Leta, atabiherewe uburenganzira n’inzego zibifite mu nshingano. https://imirasiretv.com/rubavu-abapolisi-bashakaga-abacoracora-barashe-umwana-wari-ugiye-ku-ishuri-arapfa/

 

Abatanze amakuru bavuze ko Gitifu Rurangirwa aherutse gutema ishyamba rya Leta akagurisha ibiti, hanyuma amafaranga yose avanyemo akayashyira ku mufuka we. Ababihamya bavuga ko yari amaze igihe kirekire abikora, nyuma babona bikabije bakamutangaho amakuru. Ati “RIB yamufashe mu cyumweru gishize turakeka ko aribyo agiye kwisobanuraho.”

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabagari, Ntivuguruzwa Emmanuel, yahamije aya makuru ndetse anavuga ko Rurangirwa atakiri mu kazi guhera mu Cyumweru gishize, gusa yirinda gutangaza byinshgi kucyo akurikiranyweho. Ati “Nibyo arafunze ariko ibirenzeho mwabibaza Ubugenzacyaha nibwo bufite amakuru.”

 

Ntivuguruzwa avuga ko nta kindi cyaha mu rwego rw’akazi yashinjwaga usibye ibyo RIB irimo kumubaza. Kugeza ubu Gitifu Rurangirwa Alexis afungiye kuri Sitasiyo ya RIB iherereye mu Murenge wa Kabagari. https://imirasiretv.com/rubavu-abapolisi-bashakaga-abacoracora-barashe-umwana-wari-ugiye-ku-ishuri-arapfa/

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved