Ndagijimana Marc, Sedo w’Akagari ka Bihembe mu Murenge wa Kabagari mu Karere ka Ruhango, agiye kumara ukwezi afungiwe mu kigo cy’inzererezi giherereye mu Murenge wa Ntongwe [Transit Center ya Ntongwe], nyuma y’uko atawe muri yombi mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Nzeri 2024. https://imirasiretv.com/umusirikare-yasanze-umukunzi-we-ari-kumwe-nundi-musirikare-ahita-yirasa/
Abatanze amakuru ku ifungwa rya Ndagijimana bavuga ko batumva impamvu cyangwa se amakosa uyu mukozi wa Leta yakoze yaba yarakoze, agatuma adashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ahubwo akisanga mu kigo cy’inzererezi. Umwe ati “Ntabwo duhakana ko yaba yarakoze amakosa, ariko abakoresha be bagombye kumwandikira agahanwa bikurikije amategeko agenga abakozi ba Leta.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabagari, Ntivuguruzwa Emmanuel, yavuze ko kugeza ubu nta SEDO bafite ufunze, usibye uwo bakurikiranyeho imyitwarire idahwitse yo mu kazi. Akomeza avuga ko muri ayo makosa harimo kwiyandarika mu kazi. Ati “Umukozi wese utarava mu kazi aba ari mu kazi. Gusa nakubwira ko hari imyitwarire itari myiza Inzego zirimo kumukurikiranaho.”
Gitifu Ntivuguruzwa akomeza avuga ko atasobanura byimbitse ibyaha akurikiranyweho uretse kuba yavuga iyo myitwarire mibi. Gusa hari amakuru avuga ko Ndagijimana Marc akunda kunywa agasinda ari mu kazi, cyakora bakavuga ko kumufungira aho hantu batabyakira neza, ndetse ko ari ukumukoza isoni mu bakozi bagenzi be, abaturage akemurira ibibazo ndetse n’abo mu muryango we. https://imirasiretv.com/umusirikare-yasanze-umukunzi-we-ari-kumwe-nundi-musirikare-ahita-yirasa/