Ruhango: Umuyobozi ukomeye afunganywe n’umugore we

Ku wa Gatanu tariki 28 Nzeri 2024, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Karere Ka Ruhango, Byiringiro Emmanuel, n’umugore we, aho bivugwa ko bakurikiranyweho ibirimo ruswa. https://imirasiretv.com/nyanza-umukobwa-uherutse-gutorokwa-numwarimu-yashakaga-ko-babana-arembeye-mu-bitaro/

Abatanze amakuru ni abakorana na Byiringiro, aho banavuze ko afunganywe n’umugore we. Umwe ati “Ntabwo turamenya neza icyo bafungiye ariko harakekwa gushora akaboko mu bucukuzi bw’ibirombe.”

Icyakora aba na bo bavuga ko uwatanze amakuru ari umugore bari baragije ibyo birombe bananirwa kumvikana aha Ubugenzacyaha amakuru y’uko dosiye iteye. Gusa bakavuga ko batazi neza impamvu bamufunganye n’umugore we, kuko we atari umukozi w’Akarere. Undi yagize ati “Bishoboke ko yari yaramuhaye ikirombe bikaza kumenyekana.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Valens Habarurema, yemeje aya makuru anavuga ko uyu muyobozi afunganywe n’umugore we. Yagize ati “Uko ni ukuri hari umukozi w’Akarere witwa Byiringiro Emmanuel ufunze, akaba asanzwe ari Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuhinzi n’Umutungo Kamere ku rwego rw’Akarere.”

Meya Habarurema yakomeje avuga ko Byiringiro Emmanuel afungiye kuri RIB Station ya Ruhango, akaba yarafashwe ku mugoroba wo kuwa gatanu tariki ya 27 Nzeri 2024, akurikiranyweho ibyaha birimo ruswa. Ati “Arakekwaho ruswa mu itangwa rya serivisi y’ubucukuzi bwa kariyeri. Afunganywe n’umugore we. Ibindi birimo gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe.”

Mu minsi mike ishize ikibazo cy’ibirombe bivugwa kuri bamwe mu bayobozi b’Akarere cyahagurukije Komisiyo ishinzwe ubukungu mu nama Njyanama y’Akarere. Bivugwa ko iyi Komisiyo yacukumbuye isanga hari ababifitemo uruhare ndetse ikora na raporo ibigaragaza, bamwe mu bakozi b’Akarere bakibaza aho iyo raporo yarengeye kuko itigeze itangazwa ahubwo ko yagizwe ibanga. https://imirasiretv.com/nyanza-umukobwa-uherutse-gutorokwa-numwarimu-yashakaga-ko-babana-arembeye-mu-bitaro/

Ivomo: Umuseke

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved