Rulindo: RIB yafunze Gitifu umaze iminsi avugwa mu makimbirane na Meya

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ku wa Kabiri tariki 12 Ugushyingo 2024 rwafunze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbogo mu Karere ka Rulindo, Ndagijimana Frodouard.

Ndagijimana yari amaze iminsi yumvikana mu makimbirane yamuhanganishije n’Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith, wanze kumusubiza mu kazi nyuma y’uko Komisiyo y’abakozi ba Leta ibimutegetse, ariko ntihagire igikorwa.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry, avuga ko kuba Gitifu Ndagijimana yatawe muri yombi ntaho bihuriye n’amakuru yagiye acicikana mu itangazamakuru. Ati: “Ni byo koko uwari Gitifu wa Mbogo Ndagijimana yatawe muri yombi ari kumwe na Mporanyimana Eugene wari icyitso cye”.

Dr Murangira yasobanuye ibyaha aba bombi bakurikiranyweho, ati: “Bakurikinyweho gutanga indonke kugira ngo uwakorewe icyaha yivuguruze mu mvugo yatanze mu butabera, koshya abitabajwe mu mvugo mu butabera, no gucura umugambi wo gukora icyaha”.

Aba bombi bafungiye kuri Sitasiyo ya Kicukiro na Kimihurura, mu gihe hari gukorwa iperereza ngo dosiye yabo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Dr Murangira avuga ko ibi byaha babikoze ubwo Ndagijimana yitabazaga inshuti ye Mporanyimana kugira ngo bashake uko babona ikimenyetso cyayobya urukiko ku cyaha Ndagijimana yaregwaga cyo gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 15.

Dr Murangira ati: “Bacuze umugambi wo gushaka uwo mwana w’umuhungu w’imyaka 15, Mporanyimana yashatse uyu mwana amukoresha inyandiko afatirwa mu cyuho, ndetse nyuma y’uko afashwe na Ndagijimana ahita atabwa muri yombi nyuma y’uko byari bigaragaye ko bari mu mugambi umwe wo koshya no gushyiraho igitutu uwakorewe icyaha, bafite umugambi wo kumuha amafaranga ibihumbi mirongo itanu (50.000Frw)”.

Dr Murangira avuga ko ibi ntaho bihuriye n’amakuru avugwa ko ifatwa rye ryaba ryaraturutse ku makimbirane avugwa ari hagati ye na Meya wa Rulindo, kuko n’ubusanzwe Ndagijimana yari akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana, ndetse mu Gushyingo 2023, Ndagijimana yafashwe akurikiranyweho gusambanya umwana amushukishije kuzamuhindurira amazina. Ikirego cyarakomeje ariko Urukiko rumurekura by’agateganyo ndetse yagombaga kuzaburana mu mizi tariki 18 Ukuboza 2024.

Inkuru Wasoma:  Hasobanuwe icyateye inkongi y’umuriro yibasiye Kaminuza ya Kibogora Polytechnic, hagaragazwa ibyo yasize ikoze

Umuvugizi wa RIB, akomeza avuga ko ibi yabikoze agamije kuyobya ubutabera kubera ko icyaha yari akurikiranyweho gikomeye, agasaba ko abantu batekereza ko yatawe muri yombi kubera ibibazo by’ubuyobozi yari afitanye n’Akarere akoreramo atari byo kuko Ubutabera bwari busanzwe bumukurikiranye.

Gutanga indonke, ni icyaha giteganywa n’ingingo ya 4 y’itegeko n°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa. Baramutse bagihamijwe n’urukiko, bafungwa imyaka itanu (5) ariko itarenze imyaka irindwi (7) ndetse hakiyongeraho n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye kuva ku nshuro eshatu kugeza ku nshuro eshanu z’agaciro k’indonke yakiriye.

Icyaha cyo koshya abitabajwe mu nzego z’ ubutabera, giteganywa n’ingingo ya 258 y’itegeko riteganya ibyaha muri rusange. Iyo umuntu agihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu itari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko itarenze 1,000,000frw.

Gucura umugambi wo gukora icyaha ni icyaha giteganywa n’ingingo ya 20. Igihano kuri iki cyaha gitangwa hagendewe ku byo ukurikiranywe ahamijwe.

Dr Murangira asaba abaturage kuzibukira icyitwa icyaha cyose, bakagendera mu nzira zizira icyaha, aboneraho gushimira abaturage bagaragaza ubushake mu gukumira icyaha.

Inkuru Wasoma:  Umukozi wa RSB yaguwe gitumo na RIB ari kwakira ruswa ya miliyoni 25frw

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved