Ku wa Kabiri tariki 24 Nzeri 2024, ni bwo ubukwe bwari ubw’umukobwa witwa Uwayezu Angelique wo mu Mudugudu wa Gitete mu Murenge wa Kisaro mu Karere ka Rulindo, bwapfuye, nyuma y’uko ategereje umusore wari kuza gusaba no gukwa agaheba, bikarangira amenye ko uwo musore afite undi mugore n’abana babiri. https://imirasiretv.com/gatsibo-abagabo-baravuga-ko-barembejwe-ninkoni-zabagore-zitera-bamwe-kwahukana/
Amakuru avuga ko kuri uwo munsi, iwabo w’umukobwa imyiteguro yari yose kuko bari banejejwe n’uko uwo musore bivugwa ko yitwa Manirakiza Zacharie wo mu Karere ka Nyaruguru aza gusaba akanakwa umukobwa wabo, ndetse hakazakurikiraho ibirori byo gusezerana imbere y’amategeko mu Murenge umwe uherereye mu Karere ka Kamonyi nk’uko babipanze.
Uwayezu avuga ko yatewe agahinda n’uyu musore, kuko bakundanye akaza kumwereka iwabo ndetse bagapanga ko bagiye gukora ubukwe, hanyuma iwabo bategura ibintu byose bakamutegereza bakamubura. Avuga ko umunsi ubukwe bwari kuberaho wageze, agakomeza guhamagara umusore ntamufate, maze aho amufatiye amubwira ko kuza bitagishobotse imodoka yabapfiriyeho bageze mu karere ka Kamonyi bavuye muri Nyaruguru.
Ababyeyi b’uyu mukobwa bavuga ko ubu bukwe kuba butarabaye bwabasigiye igihombo gikabije kuko bateguye ibishoboka byose bitegura umukwe birimo gukodesha amahema, kugura ibinyobwa,gukodesha imodoka, n’ibindi byinshi. Mu gihe abaturanyi b’uyu muryango nabo batangarije Radio Ishingiro ko ibi bintu bitakagombye kurangirira aho, ko umusore agomba kubibazwa ntibirangirire aho.
Hari amakuru avuga ko uyu mugabo bivugwa ko bari bagiye gukorana ubukwe asanzwe ari Animateur kuri ES Runyombyi yo mu Karere ka Nyaruguru, akaba yaramenyanye n’uyu mukobwa aho biganaga muri Kaminuza ya UTAB iherereye mu karere ka Gicumbi. Abajijwe ibijyanye n’ubu bukwe, umusore  byose arabihakana ndetse akavuga ko uyu mukobwa ntawe asanzwe azi kandi akaba yifitiye umugore n’abana babiri. https://imirasiretv.com/gatsibo-abagabo-baravuga-ko-barembejwe-ninkoni-zabagore-zitera-bamwe-kwahukana/