Rulindo: Umunyeshuri w’umukobwa yakubiswe bikomeye, ijipo imucikiraho birangira bamujyanye kwa muganga igitaraganya

Umwana w’umukobwa witwa Jeanne D’Arc Uwumuremyi wo mu Karere ka Rulindo, mu Murenge wa Buyoga, wiga mu kigo cy’amashuri cya Groupe scolaire Gitumba, biravugwa ko yakubiswe n’Umuyobozi w’ishuri wungirije ushinzwe amasomo (DOS) akanamuciraho imyenda ndetse bikanamuviramo no kujya kwa muganga.

Amakuru avuga ko ibi byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Gicurasi 2024 ku isaha ya saa tatu zishyira saa yine, ngo ni bwo uyu mwana w’umukobwa yasanzwe mu ishuri yigamo ry’umwaka wa Gatandatu mu mashuri yisumbuye agakubitwa.

Abatanze amakuru bavuga ko bijya gutangira abanyeshuri bari mu ishuri barimo gukora imyitozo yo mu matsinda (group works) nta mwarimu uri mu ishuri,nibwo Umuyobozi w’ishuri wungirije ushinzwe amasomo(DOS) yanyuze ku ishuri yumva abanyeshuri basakuza yinjiramo ajya kureba impamvu basakuza.

Ikinyamakuru BWIZA cyatangaje ko uyu DOS yageze muri iri shuri ryo mu mwaka wa Gatandatu agahita abwira abakobwa babiri b’abanyeshuri ngo bapfukame, umwe muribo ngo yahise amubonana telefoni mu mufuka w’ijipo arayimwaka arayimwima. Uyu muyobozi ngo yahise atangira gushyamirana n’uyu mukobwa,amufata mu mashati amujyana muri office.

Bivugwako yamugejejemo bakifungirana bakomeje kurwanira telefoni,umunyeshuri ngo nibwo yakubiswe ndetse biza no kumuviramo ko ijipo n’inkweto yari yambaye nabyo byacitse. Icyakora ababonye uyu munyeshuri bavuze ko yari afite imibyimba y’inkoni ku mubiri ndetse ngo bamubonye amaze gutizwa igitenge n’inkweto za Boda boda n’umuyobozi w’ikigo wungirije ushinzwe imyitwarire(DOD).

Uyu mukobwa yahise avanwa muri iki kigo ahita ajya kwivuza ku Kigo Nderabuzima cya Buyoga. Kugeza ubu Gitifu w’Umurenge wa Buyoga ibi byabereyemo yirinze ku gira amakuru atanga kuri iki kibazo, icyakora ngo byamaze kugera muri RIB.

Inkuru Wasoma:  Abanyamakuru bagaragaje uko hari abayobozi b’uturere batemera ko abandi bayobozi bakorana baganira n’itangazamakuru

Kuri iki kibazo, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry, yagize ati “Iyi case iri gukurikiranwa kugira ngo hamenyekane ukuri.” Ibi bikaba byaragiye bivugwa kenshi ko gutanga ibihano bibabaza umubiri (Corporal punishment) bitemewe, ko ubikoresha yahanwa n’amategeko.

Inkuru Wasoma:  CP John Bosco Kabera yasimbuwe na ACP Rutikanga ku buvugizi bwa polisi y’u Rwanda

Kuri iki kibazo, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry, yagize ati “Iyi case iri gukurikiranwa kugira ngo hamenyekane ukuri.” Ibi bikaba byaragiye bivugwa kenshi ko gutanga ibihano bibabaza umubiri (Corporal punishment) bitemewe, ko ubikoresha yahanwa n’amategeko.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved