Rulindo: Urujijo ku cyateye urupfu rutunguranye rw’umunyeshuri

Ku wa Mbere tariki 15 Mutarama 2024, ni bwo umunyeshuri witwa Niyomufasha Marie w’imyaka 16 y’amavuko wiga mu mwaka wa kabiri, ku kigo cy’amashuri ya G.S Binaga yafashwe atitira akubita umunwa ku ntebe, ajyanwa kwa muganga yacitse intege ahita yitaba Imana.

Iki kigo giherereye mu Murenge wa Mbogo Akarere ka Rulindo, ubuyobozi bwacyo busobanura ko Niyomufasha yafashwe n’ubwo burwayi bw’amayobera ahagana saa saba z’amanywa, maze yihutanwa kuri Poste de Sante na bagenzi be, ariko bamugezayo ari muri koma.

Umuyobozi w’iki kigo, Murebwayire Alphonsine yavuze ko akigezwa kuri Poste de Sante yahise yitaba Imana, kandi ko uwo munyeshuri ari ubwa mbere yari arwariye ku ishuri. Kuri ubu umurambo wa Nyakwigendera uri mu Bitaro bya Kacyiru ngo ukorerwe isuzuma hamenyekane icyamwishe.

Inkuru Wasoma:  Umugabo yiyemeje ko azaryamana na buri mugore mu mudugudu umwimye amukorera ibyo bari kwinubira bose

Rulindo: Urujijo ku cyateye urupfu rutunguranye rw’umunyeshuri

Ku wa Mbere tariki 15 Mutarama 2024, ni bwo umunyeshuri witwa Niyomufasha Marie w’imyaka 16 y’amavuko wiga mu mwaka wa kabiri, ku kigo cy’amashuri ya G.S Binaga yafashwe atitira akubita umunwa ku ntebe, ajyanwa kwa muganga yacitse intege ahita yitaba Imana.

Iki kigo giherereye mu Murenge wa Mbogo Akarere ka Rulindo, ubuyobozi bwacyo busobanura ko Niyomufasha yafashwe n’ubwo burwayi bw’amayobera ahagana saa saba z’amanywa, maze yihutanwa kuri Poste de Sante na bagenzi be, ariko bamugezayo ari muri koma.

Umuyobozi w’iki kigo, Murebwayire Alphonsine yavuze ko akigezwa kuri Poste de Sante yahise yitaba Imana, kandi ko uwo munyeshuri ari ubwa mbere yari arwariye ku ishuri. Kuri ubu umurambo wa Nyakwigendera uri mu Bitaro bya Kacyiru ngo ukorerwe isuzuma hamenyekane icyamwishe.

Inkuru Wasoma:  Urujijo ni rwinshi ku mukobwa w’I Rusizi wasanzwe mu mugozi yapfuye bakabanza gukeka ko yiyahuye

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved