Umusizi Rumaga Junior wa Nsekanabo, agiye kumurika abahanzi 10 biganjemo abasizi, yatoreje mu irerero ry’abasizi yise Ibyanzu, binyuze mu mushinga yise Siga Rwanda yatangije mu myaka ishize.
Rumaga yabwiye IGIHE ko aba banyempano bavuye mu bandi barenga 40 bari biyandikishije bashaka kwinjira mu Ibyanzu, ariko hatoranywa 10 barusha abandi.
Ati “Ntabwo byari byoroshye. Abantu 40 ni bo bashaka kwinjira mu itsinda ryacu, ariko dutoranyamo 10 bahiga abandi.”
Yakomeje avuga ko aba batoranyijwe bagiye gutangira urugendo rushya, bahereye ku gitaramo agiye gukora cyo kubamurikira abantu kizaba ku wa 30 Kanama 2025 muri Camp Kigali.
Nyuma aba basizi bazagenda bakora ibisigo biyereka Abanyarwanda muri rusange. Yavuze ko kandi kuba agiye kumurika abasizi bashya bizatuma acutsa abo yamuritse mu 2024.
Uyu musizi yavuze ko mu itsinda Ibyanzu yakiriyemo abasizi n’umucuranzi umwe. Muri abo harimo abahungu barindwi n’abakobwa batatu.
Barimo Mugisha Gentil Busoro, Murekatete Lily Poet, Karile Odile, Ingabire Yvonne, Ineza Nkindi Kevin, Mugisha Richard usanzwe acuranga, Gashema Celestin, Mugwaneza Ange Jerome Keane Yambi Hug, Mugisha Trezor na Gahenda.
Muri Nzeri 2024 na bwo Rumaga afatanyije na Saranda Poetess umufasha mu gutoza aba basizi, yari yamuritse abandi basore n’inkumi. Aba bakaba ari imfura z’Ibyanzu.