Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko rwahagaritse by’agateganyo gahunda yo gukwirakwiza internet mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange kuko hari gukorwa inyigo igamije kunoza uburyo bwiza byakorwamo.
Byagarutsweho n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Kugenzura Serivisi z’Ikoranabuhanga muri RURA, Gahungu Charles, ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko.
Muri Werurwe 2018, Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwasinyanye na AC Group amasezerano yo gukwirakwiza internet mu modoka.
Byari biteganyijwe ko buri modoka itwara abagenzi muri Kigali ishyirwamo internet rusange ikoreshwa n’abagenzi.
Bivugwa ko abagenzi bo mu Mujyi wa Kigali bishyura 10 Frw ya internet yo muri bisi. Icyakora, hari ubwo bishyura ayo mafaranga kandi imodoka barimo itarashyizwemo iyo internet cyangwa ugasanga idakora.
Gahungu yasobanuye ko iyo gahunda yagiye igaragaramo imbogamizi zitandukanye zakunze kuyikoma mu nkokora zirimo no kudakora uko bikwiriye.
Ati “Mu gihe cyashize murabizi ko hariho internet muri bisi nubwo haje kuzamo ibibazo, ntibonekere ku gihe, cyangwa ugasanga n’abayikoresheje kubera ko babaga bishyuye ntiboneke cyangwa umuntu akishyura adafite n’uburyo bwo gukoresha internet. Bivuze ko umuntu agiye muri bisi yishyuye cya kiguzi cya internet ariko ntabwo ayikoresheje.”
Yagaragaje ko yabaye ihagaritswe mu rwego rwo gukora inyigo igamije kureba uko byarushaho kunozwa kurushaho.
Ati “Icyabayeho rero, habaye kuvugurura, ndetse kuri uyu munsi iyo internet mu mabisi yabaye ihagaze ngo hakorwe inyigo ihagije.”
Yashimangiye ko bigendanye no kuba u Rwanda rwaraguye imiyoboro migari ya internet, kuri ubu umuntu ashobora gukoresha internet aho yaba ari hose nubwo iyo Wi-fi yo muri bisi yahagaze.
Ati “Sinavuga ngo yarahagaze kubera ko haguwe imiyoboro ya internet ku buryo nubwo muri bisi nta ya internet ihari, usanga atari ngombwa ko umuntu agikeneye ya internet yo muri bisi gusa kubera ko abasha no kubona internet iturutse ku miyoboro ihari yose. Sinavuga ko umuntu uri muri bisi atabona internet.”
Mu 2023, Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta [OAG] rwari rwagaragaje ko hari amwe mu makosa yagiye abamo muri iyo gahunda ndetse rusaba RURA gukora inyigo iboneye y’uburyo internet yashyirwa mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwiza.
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, na we yashimangiye ko hari gushyirwa imbaraga mu kugabanya ibiciro bya internet kugira ngo buri muturage akomeze kubaho ayifite aho gushingira ku yo mu mabisi.
Yavuze kandi ko hakomeje kwagurwa gahunda zigamije gukwirakwiza internet hirya no hino mu gihugu kugira ngo buri Munyarwanda aho ari hose abashe kubona internet kandi ihagije.
Kugeza ubu internet igera ahatuwe kuri 96% no ku buso bwose bw’igihugu ku kigero cya 75%, mu gihe hifuzwa ko izagera ku buso bwose bw’igihugu 100% mu 2029.
