RURA yatangaje ko hagiye igerageza ryo kwishyura hakurikijwe urugendo umugenzi yakoze

Itangazo ryatanzwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) riramenyesha abaturarwanda bose, cyane cyane abagenzi bakoresha imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali, ko guhera ku itariki ya 04 Ukuboza 2024, hazatangizwa igerageza ryo kwishyura hakurikijwe urugendo umugenzi yakoze, aho kwishyura amafaranga ahwanye n’urugendo (ligne) rwose.

Ibikubiye muri iyi gahunda nshya:

  • Abagenzi bazajya bishyura amafaranga y’urugendo hakurikijwe intera bakoze aho gukoresha ikiguzi cyihariye kuri buri rugendo rwose.
  • Ibi bigamije gushyira imbere uburinganire n’ubwuzuzanye mu kugena ibiciro by’ingendo mu buryo bwa rusange.

Uko bizakorwa:

  •  Umugenzi azajya akoresha ikarita y’urugendo (tap in) ku gutangira urugendo no kuyikoresha (tap out) igihe asoje urugendo. Ibi bizafasha kwishyura amafaranga y’ukuri hashingiwe ku ntera yakozwe.

Ibiciro by’urugendo hakurikijwe ibirometero:

Zimwe mu ngero z’uburyo abagenzi bazajya bishyura:

  • Downtown – Remera (10km), igiciro kizaba 388 Frw kivuye kuri 307 Frw 

  • Downtown – Rwandex (6km) igiciro kizaba 274 Frw kivuye kuri 307 Frw

  • Downtown – Kanogo (3km) igiciro kizaba 205 Frw kivuye kuri 307 Frw

  • Sonatube – Prince House (2km) igiciro kizaba 182 Frw kivuye kuri 307 Frw 

  • Nyabugogo – kuri 12 (14km) igiciro kizaba 543 Frw kivuye kuri 741 Frw

  • Remera – Kuri 12 (3 km) igiciro kizaba 205 Frw kivuye kuri 420 Frw

  • Nyabugogo – Kabuga (25km) igiciro kizaba 855Frw kivuye kuri 741Frw

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved