Itangazo ryatanzwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) riramenyesha abaturarwanda bose, cyane cyane abagenzi bakoresha imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali, ko guhera ku itariki ya 04 Ukuboza 2024, hazatangizwa igerageza ryo kwishyura hakurikijwe urugendo umugenzi yakoze, aho kwishyura amafaranga ahwanye n’urugendo (ligne) rwose.

 

Ibikubiye muri iyi gahunda nshya:

  • Abagenzi bazajya bishyura amafaranga y’urugendo hakurikijwe intera bakoze aho gukoresha ikiguzi cyihariye kuri buri rugendo rwose.
  • Ibi bigamije gushyira imbere uburinganire n’ubwuzuzanye mu kugena ibiciro by’ingendo mu buryo bwa rusange.

Uko bizakorwa:

  •  Umugenzi azajya akoresha ikarita y’urugendo (tap in) ku gutangira urugendo no kuyikoresha (tap out) igihe asoje urugendo. Ibi bizafasha kwishyura amafaranga y’ukuri hashingiwe ku ntera yakozwe.

 

Ibiciro by’urugendo hakurikijwe ibirometero:

Ibirometero (Km) Igiciro (FRW) Ibirometero (Km) Igiciro (FRW)
1 182 13 504
2 182 14 543
3 205 15 581
4 219 16 584
5 251 17 620
6 274 18 657
7 319 19 693
8 328 20 730
9 369 21 747
10 388 22 752
11 426 23 787
12 465 24 821
25 855

Zimwe mu ngero z’uburyo abagenzi bazajya bishyura:

  • Downtown – Remera (10km), igiciro kizaba 388 Frw kivuye kuri 307 Frw 

 

  • Downtown – Rwandex (6km) igiciro kizaba 274 Frw kivuye kuri 307 Frw

 

  • Downtown – Kanogo (3km) igiciro kizaba 205 Frw kivuye kuri 307 Frw

 

  • Sonatube – Prince House (2km) igiciro kizaba 182 Frw kivuye kuri 307 Frw 

 

  • Nyabugogo – kuri 12 (14km) igiciro kizaba 543 Frw kivuye kuri 741 Frw

 

  • Remera – Kuri 12 (3 km) igiciro kizaba 205 Frw kivuye kuri 420 Frw

 

  • Nyabugogo – Kabuga (25km) igiciro kizaba 855Frw kivuye kuri 741Frw

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.