Umunyamakuru Mutesi Scovia wamamaye ku izina rya Mama Urwagasabo, yiswe umubeshyi n’Umushumba w’Amatorero y’Abacunguwe mu Rwanda (Redeemed Church), Bishop Dr. Rugagi Innocent, nyuma yo kugaragaza ko uyu mushumba afite urusengero mu Karere ka Muhanga, igice kimwe gikoreramo akabari. https://imirasiretv.com/mutesi-scovia-yasubije-abakomeje-kwibaza-byinshi-ku-muryango-we/

 

Ni nyuma y’uko Mutesi Scovia yari yavuze ko Bishop Dr. Rugagi afite urusengero i Muhanga aho igice kimwe cyo hejuru kibamo amacumbi, ku ruhande hakaba iduka. Yagize ati “Wowe nubwo waba uri umupagani aho hantu hakwiye kuba ari mu rusengero? Ibyo biri mu nzu y’uyu mwise umushumba.”

 

Mu kiganiro yagiranye n’umuyoboro wa YouTube Dear wacu TV, Bishop Rugari, yavuze ko ibyavuzwe n’uwo munyamakuru byose ari ibinyoma. Yagize ati “Biteye isoni umutegarugori kuzura ikinyoma, iyo aza kuba ari umugabo nari kuba naramwatatse, kuko ari umugore, indangagaciro z’umugore, mama w’abana, narekere aho gutanga ibinyoma kuko ntikibereye umubyeyi.”

 

Yakomeje agira ati “Ni ikinyoma, ni yo mpamvu nakubwiye ngo kuba uri umutegarugori, umutima w’urugo ukavuga ikinyoma biragayitse, biteye imbabazi. Nta Muhanga mfitemo etage, aho twakoreraga ni mu Karere ka Ruhango nonese yaba yitaranyije Muhanga na Ruhango?. Ubwo se ko wavuze ko ari umunyamakuru w’umwuga, byamunanije iki kuva i Kigali aho kumva ibyo yatoraguye akagera aho urwo rusengero rukorera?”

 

Mama Urwagasabo yari yagaragaje ko Bishop Dr. Rugagi yaguze imodoka yo mu bwoko bwa Ranger Rover yatanzweho miliyoni 280 Frw ariko RGB yajya kugenzura insengero igasanga ntarwo afite rwujuje ibisabwa.

 

Bishop Dr. Rugagi abikomozaho yagize ati “None se uyu muvandimwe najyanye na we abona inyemezabwishyu yaho, Azi uburyo yaguzwe? Azi se uburyo nayibonye muri Canada? Tuvuge nk’Umunyarwandakazi cyangwa Umunyarwanda uri muri Canada uzi ubuhamya bwabyo, iyo yicaye akamureba amubona gute?”

 

Uyu mushumba yakomeje ashimangira ko Mutesi Scovia adakwiye guhisha ukuri mu gihe yaba nta kindi kintu kibi amugamijeho. Ati “Kuki wahisha ukuri, kuki uha abantu uburozi aho kugira ngo ubahe ukuri kuzuye? Niba hari icyo unyumvaho nk’uko yakubwiye ngo unsange we yabujijwe n’iki gusaba ko ansange? Nyya mbona avugisha abavugizi ba Guverinoma, kuki abanyamadini bo atabasanga?”

 

Ku bijyanye no kuba uwo munyamakuru yari yavuze ko nta mushumba usiga intama ze ngo agende nk’uko byagenze kuri Bishop Rugagi wari umaze igihe atari mu gihugu, yavuze ko yagendaga afite inyandiko yahawe n’itorero kuko yabaga ari mu nshingano zo kuryagura.

 

Ku kuba nta rusengero Bishop Dr. Rugagi afite mu Rwanda, yavuze ko hari ibishushanyo mbonera by’insengero bifuza kubaka i Kigali na Ruhango kandi ko abakirisitu b’itorero rye babizi neza.

 

Ati “Arashaka twubake urusengero rw’igisharagati Leta itemera? Twubake se u rwa rukarakara cyangwa twubake ikintu giha icyerekezo cyiza igihugu cyacu ari na byo twese duharanira. Nagize amahirwe yo gutera ijisho ahandi, njya guhaha ngemurira igihugu cyanjye. Oya sibyo, umuntu ufite icyerekezo ntabwo yihutira kubaka ibintu bidafatika, ashyiraho ibifatika.”

 

Yashimangiye ko mu gihe Mutesi Scovia atamusabye imbabazi nta bugingo buhoraho afite. Ati “Igihe cyose ataransanga ngo ansabe imbabazi, nkurahiye Imana ihoraho nta bugingo.” https://imirasiretv.com/mutesi-scovia-yasubije-abakomeje-kwibaza-byinshi-ku-muryango-we/

Bishop Dr. Rugagi Innocent yahakanye ibyo kugira urusengero igice kimwe ari akabari

Mutesi Scovia yavuze ko Bishop Rugagi afite urusengero i Muhanga, aho igice kimwe gikorerwamo akabari

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved