Rurangiranwa mu mupira wa maguru ukomoka muri Bresil yasabiwe igihano cyo kujya muri gereza imyaka icyenda

Dani Alves rurangiranwa kuva mu gihugu cya Bresil yasabiwe igihano cyo gufungwa imyaka icyenda kubera ibyaha ashinjwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.Dani Alves w’imyaka 39 wakiniye amakipe arimo Barcelona na Paris Saint-Germain, yatawe muri yombi ku wa 19 Mutarama 2023, akurikiranyweho ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bivugwa ko yakoreye i Barcelona muri Esipanye.

Mu ijoro rya tariki 30 Ukuboza 2022, Dani Alves yafatiwe mu kabyiniro mu mujyi wa Barcelone akaba ariho bikekwa ko ibyo byaha yabikoreye nyamara kugeza na n’ubu arabyihakana avuga ko ntavyo yakoze. Kugeza ubu ubushinjacyaha bwifuza ko Alves yafungwa imyaka icyenda akanishyura uwo mukobwa impozamarira ingana n’ibihumbi 163$. Ndetse agahanishwa igihano cy’imyaka 10 adahura n’umukobwa.

Uyu mukinnyi akira gufatwa, uwahohotewe yaganiriye n’ikinyamakuru cya ABC ku byaha ashinja uyu mukinyi yagize ati “ Yashyize ikiganza cye mu ikariso yanjye”. Nyamara n’ubwo ari gusabirwa ibi bihano urukiko ntabwo rwari rwemeza ibi bihano cyane ko n’igihe azaburanishwa kitaratangazwa na we akaba atemera ibi byose ashinjwa.

Dani Alves afungiwe muri Espagne kuva muri Mutarama uyu mwaka avuga ko ibyo bamushinja ari ukumubeshyera. Yagize ati” Nzi ibyabaye n’ibitarabaye. Nk’uko mbivuze rero nziko ntigeze musambanya ku gahato” gusa mbere y’uko atabwa muri yombi yabajijwe niba azi uwo mukobwa avuga ko amuzi. Nyamara nyuma yaje kuvuga ko yabeshyaga kuko atashakaga gutandukana n’umugore we.

Kuva uyu mugabo yatabwa muri yombi ibintu ntibyagenze neza kuko ikipe yakiniraga ya Pumas UNAM yo muri Mexique yahise imwirukana ndetse bivuga ko n’umugore we yaba yaratangiye gushaka uko batandukana.

Inkuru Wasoma:  Hamenyekanye Impamvu abakinnyi b’ikipe ikomeye hano mu Rwanda banze gukora imyotozo

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved