banner

Rusizi: Ibivugwa ko byateye kwegura kwa Visi-Meya uheruka kurwanira mu kabari na Meya

Kuri uyu wa 02 Mata 2024, ni bwo Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi yemeje ubwegure bwa Ndagijimana Louis Munyemanzi wari Visi-Meya wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu muri aka Karere, ni nyuma y’iminsi mike agiranye amakimbirane na Meya w’aka Karere, Dr Kibiriga Anicet.

Uweguye ntabwo ari Ndagijimana gusa kuko abandi beguye barimo Kwizera Jovanni wari Visi-Perezida wa Njyanama cyo kimwe na Mukarugwiza Josephine na Gakwaya Jean Damascene Habiyakarewari bari abajyanama b’Akarere.

Visi-Meya Ndagijimana yeguye nyuma y’iminsi bivuzwe ko aherutse kurwanira na Meya w’aka Karere, Dr Kibiriga Anicet mu kabari. Guhera mu minsi yashize kandi byatangiye kuvugwa ko abayobozi bayobora Akarere ka Rusizi bafitanye amakimbirane ndetse ahanini ngo aturuka ku kuba Dr Kibiriga uyobora aka Karere asanzwe aba mu Mujyi wa Kigali ngo abenshi ntibamwiyumvemo.

Inkuru Wasoma:  U Rwanda rwafashwe umwanya wo kuyobora Ingabo z’Akarere zihora ziteguye gutabara

Ubu bwumvikane buke kandi bwatumye mu kwezi gushize Uwumukiza Béatrice wari umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere yegura ku mirimo, nyuma y’iminsi mike ashinje Meya Kibiriga ibyaha birimo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no gushengura abayirokotse mu 1994.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved