Rusizi: Umugabo arembeye mu Bitaro nyuma kugerageza kwiyahura inshuro ya gatatu ntapfe

Mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Gihundwe mu Kagari ka Burunga mu Mudugudu wa Cyapa, haravugwa inkuru y’umugabo ukora akazi ko gutwara abantu n’ibintu ku igare (umunyonzi), urembeye mu Bitaro bya Gihundwe nyuma yo kugerageza kwiyahura inshuro eshatu ariko ntapfe. https://imirasiretv.com/minisitiri-dr-utumatwishima-yatangaje-ko-yifuza-guhura-nabafana-ba-yago-pon-dat-aba-big-energy/

Amakuru avuga ko ku wa 20 Nzeri 2024, ahagana Saa mbili z’umugoroba, uyu mugabo w’imyaka 33 y’amavuko yatashye, ageze mu rugo asaba ko bamuzanira ibiryo mu cyumba, nyina n’abana bajya kurira mu ruganiriro. Ubwo bari bari kurya, umwe mu bana yumvise ikintu kijaganya mu cyumba, ajya kureba icyo ari cyo asanga ni se umanitse mu mugozi ariko atarashiramo umwuka.

Uwo mwana yahise aca umugozi se yari yakoze mu mishumi y’inkweto, akubita agahanga hasi kuri sima arakomereka. Aya makuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihundwe, Ingabire Joyeuse, wavuze ko uyu mugabo yajyanywe mu Bitaro bya Gihundwe kugira ngo yitabweho n’abaganga. Yagize ati “Saa mbili z’ijoro akigerageza kwiyahura nibwo yahise ajyanwa kwa muganga.”

Bikekwa ko igitera uyu mugabo gushaka kwiyambura ubuzima ari amakimbirane afitanye n’umugore we, kuko akeka ko umugore we amuca inyuma. Gitifu Ingabire yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda gukemuza ibibazo bafite uburyo bushyira ubuzima bwabo mu kaga, cyane cyane bashaka kubwiyambura ubuzima cyangwa kugira undi babwambura. https://imirasiretv.com/minisitiri-dr-utumatwishima-yatangaje-ko-yifuza-guhura-nabafana-ba-yago-pon-dat-aba-big-energy/

Inkuru Wasoma:  Umukobwa w'i Musanze yatawe muri yombi azira ibyo yakoreye inda y'amezi atanu yari atwite akavuga ko yabitewe n'ibyo umukecuru yamuhaye

Inkuru Wasoma:  Umugabo w’I Nyaruguru yahenze umugore we adahari asambanya abana be babiri by’imyaka itatu n’itanu

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved