Mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Nyakabuye, haravugwa inkuru y’umuforomo w’imyaka 29 y’amavuko watawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), akurikiranyweho gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umukobwa w’imyaka 19 wari uje kwisuzumisha ku Kigo Nderabuzima cya Nyakabuye. https://imirasiretv.com/ingaruka-5-zo-gukundana-numusore-mwiza-kandi-witonda/

 

Amakuru avuga ko ibi byabaye ku wa 15 Nzeri 2024, aho uyu mukobwa wiga mu wa kabiri w’amashuri yisumbuye, yari yagiye kwisuzumisha ku Kigo Nderabuzima cya Nyakabuye giherereye mu Mudugudu wa Mponga mu Kagari ka Kamanu mu Murenge wa Nyakabuye. Umukobwa akigera iwabo, yahise abwira ababyeyi be ko umuforomo witwa Emmanuel yamukoresheje imibonano mpuzabitsina ku gahato ubwo yari mu isuzumiro.

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabuye, Kimonyo Kamali Innocent, yavuze ko uyu mukobwa yahise ajya gutanga ikirego muri RIB mu gihe ukekwa yahise atabwa muri yombi. Ati “Umukobwa avuga ko yafashe ku ngufu ubwo yari agiye kwivuza. Yageze mu rugo abibwira ababyeyi be, ahita ajya ngo gutanga ikirego muri RIB.”

 

Gitifu Kimonyo yaboneyeho gushimira uyu mwana w’umukobwa wihutiye gutanga amakuru yihohoterwa rishingiye ku gitsina. Umuforomo ukekwaho icyo cyaha afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyakabuye mu gihe iperereza rigikomeje.

 

Icyo amategeko y’u Rwanda ateganya

 

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, riteganya ko umuntu wese ukoresha undi imibonano mpuzabitsina nta bwumvikane

bubayeho, hakoreshejwe imbaraga, iterabwoba, uburiganya, ububasha amufiteho cyangwa abikoze ku bw’intege nke z’uwakorewe icyaha, aba akoze icyaha.

 

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri. https://imirasiretv.com/ingaruka-5-zo-gukundana-numusore-mwiza-kandi-witonda/

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved