Nyuma y’uko bivuzwe ko umukobwa wo mu Murenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi, wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye (S2), yasambanyirijwe n’umuforomo mu cyumba cy’isuzumiro ubwo yari yaje kwivuza ku kigo Nderabuzima cya Nyakabuye, yasobanuye uko byagenze, anavuga ko afite isoni zo gusubira ku ishuri kubera ibyamubayeho.

 

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa RadioTv10 wari wamusuye, uyu mukobwa w’imyaka 19 y’amavuko yavuze ko ageze kwa muganga yari yahawe nimero ya gatatu, ariko nyuma y’uko uwo muganga asuzumye ibere rirwaye, yamusabye kuba ategereje, akabanza kwakira abandi barwayi bari bafite nimero z’inyuma ye.

 

Yagize ati “Nabonye akinga amadirishya agashyiraho irido, ngira ngo ni uko adashaka ko hari ababona ansuzuma ibere, aba arampagurukije asunikira ku gatanda kari aho mbanzaho umugongo antandaraza amaguru ubundi ayahagararaho akora ibyo akora.”

 

Uyu mukobwa avuga ko ibi bikimara kuba, uriya muganga yahise agenda, undi asigara arira ndetse ngo mbere yo kwambara yihanaguza ishuka yari aho hafi mu kanya gato wa muganga ngo aza afite utunini tubiri amubwira ko agomba kutunywa mbere y’amasaha 24 atashye ageze mu rugo [mu rugo bamenya ko ari udutuma umuntu adasama.] Ababyeyi bamurera bakimara kumva ibyamubayeho bahise bamuherecyeza kuri RIB Sitasiyo ya Nyakabuye kugira ngo atange ikirego.

 

Bakiva kuri RIB bahise basubirana ku Kigo Nderabuzima, ari nabwo uyu muganga yahise atabwa muri yombi. Uyu mukobwa avuga ko ibyamubayeho bimutera isoni ku buryo yumva atazasubira ku ishuri, yagize ati “Navutse mu muryango ukennye mbura data mfite imyaka umunani gusa. Uyu mubyeyi ni we wamfashe arandera n’ubu nigaga. Noneho igitangaje ni ukumva ngo nahohotewe gutya n’uburyo nahoraga mbwira mama ko nzamuhesha icyubahiro ngashaka.”

 

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rusizi ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Dukuzumuremyi Anne Marie, aganira n’umunyamakuru wa RadioTV10, yavuze ko ubuyobozi bugiye kwegera uyu mukobwa kugira ngo ahabwe ubujyanama bumurinda kwiheba no gutakaza icyizere. Yagize ati “Ni ugukomeza kumuhuza n’ubuyobozi bwa Isange One Stop Center. Icyo turagikora tunababwire ko ahari serivisi bamuhaye idahagije barusheho kumwitaho by’umwihariko.”

 

Kugeza ubu ukekwa binavugwa ko yahoze akorera ku bitaro bya Mibilizi naho akahava ngo ahunze ikindi kirego cy’uko yaba yarakoze ibisa n’ibyo afungiye kuri RIB ya Nyakabuye.

Soma inkuru yabanje ukanze ahahttps://imirasiretv.com/rusizi-umuganga-akurikiranyweho-gufata-ku-ngufu-umukobwa-wimyaka-19-wari-uje-kwivuza/

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved