Umwarimu wigisha muri GS Bugumira yahagaritswe by’agateganyo n’Akarere ka Rusizi bikaba bivugwa ko yari yarabaswe n’ubusinzi, kuvuga imvugo z’urukozasoni [bakunda kwita ibishegu] no kubibwira bamwe mu babyeyi b’abana arera.
Mu ibaruwa uyu mwarimu yandikiwe n’Akarere yavugaga ko kuva yimurirwa kuri kiriya kigo yahise atangira kugira imyitwarire idahwitse irimo ibyo byaha byose aregwa. Ubuyobozi bw’Ikigo bukaba bwavuze ko uyu mwarimu yagiriwe inama yo kwirinda ubusinzi mu gihe aje mu kazi nyamwa abyima amatwi.
Uyu mwarimu yahagaritswe by’agateganyo kuva ku wa 22 Ukuboza 2023 ndetse agakomeza gukorwaho iperereza muri iki gihe ahagaritswe kandi akazahabwa raporo nibirangira. Bivugwa ko uyu mwarimu yahagaritswe kubera gukomeza gutera isura mbi Akarere ka Rusizi ndetse n’ubuyobozi bw’ikigo.
Mu mashusho yagaragaye uyu mwarimu yasinze yari yagiye kwigisha mu kigo yambaye mucikopa.