Russia:Urupfu rwa Navalny rwatangiye kuvugisha abantu

Itsinda ry’Abashyigikiye, Alexei Navalny, wari umunyapolitike utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, uherutse gupfira muri gereza, ryatangaje ko u Burusiya bwanze gutanga umurambo w’uyu mugabo wari ufite imyaka 47 mu buryo bwo guhisha ibimenyetso.

Ku wa 16 Gashyantare 2024 ni bwo hamenyekanye amakuru ko Navalny yitabye Imana aho gereza yari afungiyemo yavuze ko uyu mugabo yumvise atameze neza agatakaza ubwenge, hagahamagazwa imbagukiragutabara n’abaganga ngo bagerageze kumutabara ariko bikarangira apfuye.

Kuri iyi nshuro, Umuvugizi wa Navalny, Kira Yarmysh, yavuze ko nyina ndetse n’umunyamategeko we bagiye mu buruhukiro aho ubuyobozi bw’u Burusiya bwavugaga ko umubiri we wari washyizwe ariko ngo barawubura.

Yarmysh yavuze ko inzego zishinzwe iperereza mu Burusiya zatangaje ko umubiri wa Navalny utaza guhabwa umuryango we mu gihe iperereza rigaragaza icyamwishe nyir’izina ritararangira, ariko uyu mugore akavuga ko biri gukorwa nkana ku bwo guhisha ibimenyetso.

Ati “Tuzi neza ko rutari urupfu rusanzwe ahubwo yarahotowe. Bari kugerageza guhisha ibimenyetso ni yo mpamvu badashaka kumuha umuryango we. Ni yo mpamvu bari kumubahisha.”

Uyu muvugizi kandi yavuze ko itegeko ryo kumwivugana ryaratanzwe na Perezida Putin cyane ko batacanaga uwaka kuva na kera.

Abaturage bamwe bagiye kwigaragambiriza kuri za Ambasade z’u Burusiya mu bindi bihugu, bagaragaza ko batishimiye uko kudatanga uwo murambo, bakagaragara bashinja Perezida Putin ko ari we byose ubiri inyuma.

Abarenga 100 bigaragambirizaga mu mihanda yo mu mijyi itandukanye mu Burusiya batawe muri yombi ndetse abandi babuzwa kwiyunga n’abigaragambya nk’uko BBC yabyanditse.

Abayobozi batandukanye barimo Umunyamabanga w’u Bwongereza ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, David Cameron, bagaragaje ko urupfu rwa Navalny ruza gutera ingaruka zitandukanye, ko u Bwongereza buri kubikurikirana.

Inkuru Wasoma:  Umupolisi yishe arashe umusore w'imyaka 24 amuziza umukufi yari yambaye

Navalny yari afungiwe mu Burusiya kuva mu 2021. Bivugwa ko yari afunzwe ku mpamvu za politike, ndetse Perezida wa Amerika, Joe Biden we atazuyaje yavuze ko Putin yihishe inyuma y’urupfu rwa Navalny.

Inkuru Wasoma:  Ingabo za RDC zambuwe intwaro nyinshi na m23

Navalny yari afungiwe mu Burusiya kuva mu 2021. Bivugwa ko yari afunzwe ku mpamvu za politike, ndetse Perezida wa Amerika, Joe Biden we atazuyaje yavuze ko Putin yihishe inyuma y’urupfu rwa Navalny.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved