Ikipe ya APR FC n’iya Police Fc ziri guhangana bikomeye mu isoko ry’ugura n’igurisha ry’abakinnyi ,aho zombi zifite inyota yo gusinyisha rutahizamu wumunya-Ghana Agyenim Boateng Mensah , wakinaga muri Mukura Victory Sport. Uyu mukinnyi wigaragaje cyane mu mwaka w’imikino usize, yabaye umutima w’ubusatirizi bwa Mukura, aho yagize uruhare rw’ibitego 18 mu mikino iyi kipe yayikiniye aho yabitsinze muri shampiyona ndetse n’andi marushanwa yo mu Rwanda.
Agyenim Boateng Mensah yatsinze ibitego 7 muri shampiyona ya 20242025, atanga imipira 6 yavuyemo ibitego mu gihe mu Gikombe cy’Amahoro yatinze ibitego 3 anatanga imipira 2 yatumye bagenzi be babona inshundura. Ibi byamugize umwe mu bakinnyi bahembwe n’abakunzi ba ruhago kubera ubwitange n’ubushobozi bwo guhindura umukino. Mu mikino y’igenzi yagaragayemo harimo n’uwo Mukura yatsinzemo AS KIGALI mu gikombe cy’amahoro, aho yigaragaje nk’umukinnyi ukomeye.
APR FC ishaka kongera imbaraga mu busatirizi mbere y’uko yitabira CAF Champions League, yasabye ubuyobozi bwa Mukura uburenganzira bwo kunaira na Agyenim Boateng Mensah, gusa Police Fc nayo ikaba yaratangiye ibiganiro n’uyu mukinnyi ndetse n’umujyanama we, aho bivugwa ko yamwijeje umusanzu w’ikirenga mu gihe cy’imyaka ibiri.
Izi kipe zombi zizwiho ubushobozi bwo gutanga amafaranga menshi ,ndetse APR C isanzwe iite ubunararibonye bwo gukinisha abanyamahanga bafite ireme, mu gihe Police Fc nayo ishaka kwisubiza icyubahira nyuma yo kugaragaza intege nke mu gice cya kabiri cy’umwaka ushize w’imikino. APR FC bivugwa ko ishobora kurekura bamwe mu bakinnyi bayo b’imbere barimo Ojera Joackim cyangwa Itangishaka Blaise, bityo Agyenim Boateng Mensah akaba yaba ari igisubizo cyihuse. Ku rundi ruhande, loice nayo biravugwa ko ishaka kongera ubwugarizi n’ubusatirizi nyuma yuko bamwe mu bakinnyi bayo barangije amaserano bartimo Sibonama Patrick Papy.
Agyenim Boateng Mensah w’imyaka 24, yagaragaje ko afite ubushake bwo gukomeza gukina muri shampiyona y’u Rwanda ariko mu ikipe iite intego nini, haba ku rwego rw’imbere mu gihuggu ndetse no ku rwego muzamahanga. Ni umukinnyi wiuza kubera umuvuduko we, ubhanga mu gucenga no gufungura amazamu atsinda ndetse n’ubushobozi bwo gufatanya neza n’abandi mu busatirizi.