Rutangarwamaboko akubise akanyafu Apotre Mutabazi mu marenga| ababajwe cyane na mama wa Miss Elsa| avuze kuri Bamporiki anenga n’itangazamakuru.

Biramenyerewe cyane ko muri iyi minsi iyo mu gihugu cyacu habaye ikintu runaka ariko cyane cyane ibi bifatwa nk’amahano, itangazamakuru ryihutira gushaka abantu bagira icyo babivugaho kugira ngo basobanurire abantu uko bari kubyumva ndetse n’ibyabaye muri rusange. Rutangarwamaboko ni umupfumu umenyereweho kuraguza imana y’I Rwanda, gusa abantu birengagije ibyo bakaba bakunda ibiganiro bye kuko biba byuzuyemo ubwenge bwinshi cyane.

Mu minsi yashize Rutangarwamaboko yakoze ibiganiro nubwo Atari byinshi cyane avuga kuri miss Rwanda ubwo umuyobozi wayo bamufungaga, gusa nyuma y’uko bafunga Ministiri Bamporiki Edouard abanyamakuru bakomeje kwinginga Rutangarwamaboko ngo aze agire icyo abivugaho, akababwira ko ntacyo kubivugaho afite, noneho bigeze ku ifungwa rya miss Elsa Iradukunda bakomeza kumutitiriza nabwo akababwira ko nta kintu afite cyo kubivugaho, kugeza ku munsi wa 10 zukwa 05, 2022 aribwo yagize ati” rwose mwa banyamakuru mwe namwe mujye musobya, ariko reka ngire icyo mbabwira”.

Mu kiganiro Rutangarwamaboko yakoreye kuri MAX TV ikorera ku muyoboro wa YouTube, umunyamakuru yabanje kumubaza ku bijyanye na Bamporiki Edouard, asubiza yifashe ku itama agira ati” rubanda rukomeje kumpatiriza ngo ngire icyo mvuga kuri Bamporiki. Ese ubwo mugira ngo nkore iki benimana ko hari igihe amagambo ashira ivuga? Umutware w’umuco yagwa mu kaga maze nanjye nkayagara ndi imandwa nkuru aho kumutakambira mu muterekero?”.

Akomeza avuga ati” twaza mutware Bamporiki natinze nterekera kandi abakuru ntibarakantetereza icyakora ngo kuko watengushye umukuru kandi yarakwizeye akagushinga uruharo rukuru ntuzabura gukubitwa inkoni z’icyuhagiro ariko hanyuma yahoo ukazagaruka mu ngamba, maze kandi uramenye ntukongere guhemuka ukundi”.

Rutangarwamaboko akimara kuvuga ayo magambo yatuje umwanya mutoya maze avuga ijambo agira ati” umugabo mbwa aseka imbohe”. Ibi nta kindi yabivugiye kuko yahise avuga ko anenga cyane umuntu wiyita umugabo nyawe ariko yabona undi mugabo mugenzi we aguye mu kaga, akajya ku mpinga y’umusozi maze akamucira iteka amusabira kubambwa anamwita amazina atandukanye yiyibagije ubutwari uwo mugabo yaba yaragize mbere yo kuba ikigwari by’igihe gitoya, akomeza avuga ko kandi hari nubwo biba ngombwa ko umugabo akora amakosa kugira ngo akubitwe icyuhagiro, asukuke mbere abe undi wundi bityo bitari byiza ko umugabo aseka undi mugabo mu gihe cy’akaga.

Inkuru Wasoma:  Uburyo Bamporiki yagereranije amafranga 1000 y’inyamasheke n’I Kigali mu rukiko byavugishije abantu ku mbuga.

Rutangarwamaboko agikomoza kuri ibi ngibi kandi yanenze itangazamakuru, kuko naryo ryataye umuco, aho ribona umubyeyi arimo kuririra kuka rubanda aho kuhamuvana cyangwa se ngo bamusomeshe utuzi ahubwo bagakomeza kumuhata ibibazo, kuko bibaho cyane ko umwana yakosa kandi umubyeyi ntabimenye, ariko imbabazi z’umubyeyi mbere yo guhana ubundi zibanza kwirengagiza amakosa y’umwana zikagira impuhwe, bityo itangazamakuru rwose ararinenga byimazeyo.

Rutangarwamaboko yasoje asabira imbabazi Bamporiki ariko abwira umukuru ko adashatse kumuvuguruza kuko imbabazi ntago zikuraho icyuhagiro nk’uko yabivuze, kandi asoza yibutsa abantu ko bwa mbere ibintu bya miss Rwanda bijya gutangira yabivuze ko ari ibintu bitazaramba, bakanga kumwumva none bakaba barimo kubibonesha amaso yabo, mu gihe bari kugira amakenga kera abibabwira ariko amazi akaba yararenze inkombe.

Rutangarwamaboko yasoje avuga ko n’utu duhungu twiganye bashiki batwo tugashyira amaboko mu mifuka ngo turashaka iby’ubuntu adufitiye impuhwe, kuko nta mugabo wo gukora mu mifuka agategereza ibihembo by’ubuntu kuko ushaka imodoka ajya kuyikorera, atanga urugero abaza umunyamakuru niba camera ari gukoresha mugufata amashusho yarayitoraguye.

Inkuru Wasoma:  Irene Murindahabi uzwi ku izina rya M Irene wateje imbere impano nyinshi harimo Vestine na Dorcas, Niyo Bosco n’abandi yasezeye gukorera kuri The choice (Isibo tv)| Menya impamvu.

Rutangarwamaboko agikomoza kuri ibi ngibi kandi yanenze itangazamakuru, kuko naryo ryataye umuco, aho ribona umubyeyi arimo kuririra kuka rubanda aho kuhamuvana cyangwa se ngo bamusomeshe utuzi ahubwo bagakomeza kumuhata ibibazo, kuko bibaho cyane ko umwana yakosa kandi umubyeyi ntabimenye, ariko imbabazi z’umubyeyi mbere yo guhana ubundi zibanza kwirengagiza amakosa y’umwana zikagira impuhwe, bityo itangazamakuru rwose ararinenga byimazeyo.

Rutangarwamaboko yasoje asabira imbabazi Bamporiki ariko abwira umukuru ko adashatse kumuvuguruza kuko imbabazi ntago zikuraho icyuhagiro nk’uko yabivuze, kandi asoza yibutsa abantu ko bwa mbere ibintu bya miss Rwanda bijya gutangira yabivuze ko ari ibintu bitazaramba, bakanga kumwumva none bakaba barimo kubibonesha amaso yabo, mu gihe bari kugira amakenga kera abibabwira ariko amazi akaba yararenze inkombe.

Rutangarwamaboko yasoje avuga ko n’utu duhungu twiganye bashiki batwo tugashyira amaboko mu mifuka ngo turashaka iby’ubuntu adufitiye impuhwe, kuko nta mugabo wo gukora mu mifuka agategereza ibihembo by’ubuntu kuko ushaka imodoka ajya kuyikorera, atanga urugero abaza umunyamakuru niba camera ari gukoresha mugufata amashusho yarayitoraguye.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved