Rutangarwamaboko ni umupfumu ubyemera kandi wemera ko abafata ubupfumu no kuraguza nk’ibintu bidafite agaciro batazi ibyo bemera, kubera ko umuco nyarwanda wahozeho kera cyane bararaguzaga ndetse ubupfumu bugakorwa cyane, anavuga ko Imana twe dusigaye twemera ari Imana y’abazungu bitumvikana uburyo ngo tuzajya mu ijuru ry’Imana y’abandi kandi harahozeho Imana y’I Rwanda ariko twe tukayitesha agaciro.
Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI TV, Rutangarwamaboko yagize ibyo avuga kuri aya marushanwa uko ari abiri ariko cyane cyane kubyabaye muri miss Rwanda, akaba abivuze nyuma y’uko Ishimwe Dieudonne ukuriye iri rushanwa rya miss Rwanda atawe muri yombi azira gukekwaho kwaka ruswa y’igitsina ku bakobwa bajya muri miss Rwanda mu myaka igiye itandukanye.
Ikintu cya mbere yavuzeho, yatangiye asobanura icyo miss na mister Rwanda bakabaye aribo ku muco nyarwanda, yagize ati” ubundi miss ni nyampinga. Nyampinga rero ni mutima w’urugo kuko urugo warugereranya n’impinga irimo uwo mutima w’imbere. Umutima w’urugo rero ugomba kuba ubitse amabanga yose y’urwo rugo ari naho havuye mu muco nyarwanda kwambara “IKIZIBAHO” muri iyi minsi cyitwa ikanzu, ariko ikizibaho bivuga igikinzeho cyangwa se igitwikiriyeho kugira ngo ibiri imbere bitagaragara, none ni gute uwitwa ko ari nyampinga, umutima w’urugo ashyigikirwa kubera ko ari mwiza, kandi ubwiza bwa mbere ari umutima bijyana no gukora?”.
RUTANGARWAMABOKO yakomeje avuga ati” bityo rero nta kindi byari kutuzanira uretse ibi ngibi n’ubundi turi kubona, kuko umukobwa mwiza wagahawe ikamba rya nyampinga, ni wa mukobwa wo murugo, aho nyina ashobora kugenda agasigara arera barumuna be, aho ni naho yazashobora kurera abana be kuko amenyereye kurera barumuna be, ariko se ni gute umukobwa wagakwiye kuba umutima w’urugo bamuha ikamba kubera ko yambaye ubusa, yikuyeho igikinga ubwiza bwe bukabonwa na buri wese, warangiza ukamuha imodoka ivuye mu iduka nshya nta kintu yakoze, ngo abure gusamara?”.
Uyu mugabo Rutangarwamaboko yakomeje avuga ati” byose ni bimwe no muri ibi bya mister Rwanda, nk’uko miss ari nyampinga, mister ubundi ni Rudasumbwa. Rudasumbwa uwo yagakwiye kuba ari wa musore niba iwabo bahinga imyumbati cyangwa ibishyimbo, cyangwa se ibindi byose, ari wa musore uhinga ibyate byinshi kurusha abandi basore, agahabwa ikamba ryo kuba ari umukozi mwiza kurusha abandi, none mwebwe murajya gufata abasore ba maringaringa b’abanebwe ngo mugiye kubaha ikamba? Ry’uko bakoze iki se? uko ni ukorora ubunebwe, nta munebwe ukwiye ikamba, kuko umusore udasumbwa agomba kuba ari umukozi”.
Uyu mugabo Rutangarwamaboko yakomeje avuga ko nubwo umuco nyarwanda bagenda bawuca ku ruhande, ariko ibi bita aya marushanwa nta kindi yazana, kuko aba bana b’abakobwa baba bakiri abana batoya, bafite mu myaka 19, bivuze ko nubwo barengeje imyaka yitwa iy’ubukure, ariko ntago bafite umutwe wo gutekereza nk’abantu bakuru, bivuze ko ikintu cyose wabashukisha baracyemera, kuburyo umwana w’imyaka 19 cyangwa 20 kumuhereza imodoka atabona ari ibintu bisanzwe, kuko ni ibitangaza bityo ngo abe atatanga buri cyose.
Byo kimwe no kubahungu, ubundi umuntu w’umugabo afatwa nk’ushaka ibisubizo ku bibazo by’urugo, none ni gute umusore yigira umunebwe agategereza guhabwa ibihembo by’ubuntu? Bitandukaniye hehe no gushyigikira ubunebwe no gushishikariza abana kudakora no gushaka imirimo ngo biteze imbere? Ko n’inyoni ubwayo iyo imaze gukura iva mu cyari cya nyina ikajya gushaka ibyo kurya ku giti cyabyo.
Rutangarwamaboko yakomeje avuga ko ibyo byose nta kindi byagira nk’ingaruka uretse korora uburaya, akomeza avuga ko adashaka kugira uruhande abogamiraho cyane cyane kubyabaye kuri Prince kid wenda ngo abe ari kumuciraho iteka kubera ko ari mu kagozi, ariko ntago yabura kuvuga ko n’ubundi bitabura kuba ibyo bari kumukekaho byaba byaramubayeho cyangwa bitaramubayeho, cyane cyane ko abo bana b’abakobwa iyo batambuka, iyo biyerekana nta kindi berekana baba bakuyeho byose bigaragaza uko bari, mbese umutima wabo baba bawushyize hanze, bityo ufite ubushobozi bwo kuwusamira hejuru ntago washidikanya.
Mu kiganiro Rutangarwamaboko yagiranye na Ukwezi tv yasoje asaba ababyeyi cyane cyane kwita ku bana babo, babatoza indangagaciro yo gukora, ntibumve ko hari ibyo kubona by’ubuntu, kuko niho hava uburaya buri kuvugwaho muri aya marushanwa, kandi akomeza avuga ko byaba byiza mu gihe umugabo ageze mu byago guceceka tugategereza inzego zibishinzwe gukora akazi kazo, kuko bavuga ngo umugabo mbwa aseka imbohe.
Reba video y’igisigo cyiza cyane cyitwa “ese musige ngusange”
Reva ikiganiro Rutangarwamaboko yavugiyemo aya magambo.