Ruto yijeje iyubakwa rya gariyamoshi ihuza u Rwanda, Uganda, Kenya na RDC

Perezida wa Kenya, Dr. William Ruto yatangaje umushinga wo kubaka umuhanda munini wa gariyamoshi, uzaturuka mu Mujyi wa Naivasha muri Kenya ugakomereza muri Uganda, mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Ibi Perezida wa Kenya yabigarutseho ubwo yari mu gikorwa cyo gutangiza imikino ihuza abagize inteko zishinga amategeko zo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba iri kubera i Mombasa.

Yavuze ko umushinga wo kubaka uwo muhanda witezweho kwagura imigenderanire, ubucuruzi ndetse n’ishoramari mu Karere kandi impande zose bireba zikaba zaramaze kuwemeranyaho.

Uwo muhanda witezweho kuzamura ubucuruzi hagati y’ibihugu by’Akarere kuri ubu bukiri ku ijanisha rya 28% ndetse no gutanga umusanzu mu Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA).

Imirimo yo kubaka uwo muhanda munini muri Uganda yaratangiye, aho hatangiye kubakwa ibilometero 272 uturutse i Kampala ukagera i Narobi muri Kenya bikazafata imyaka ine.

Ni mu gihe no muri Kenya na ho bamaze gukora inyigo aho igice bazubaka kizaba gituruka i Navasha kikagera mu Mujyi wa Kisumu kikazatangira kubakwa muri Mutarama 2025.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved