Mu Karere ka Rutsiro abana babiri binjiranye mu Kiyaga cya Kivu n’ubwato batari ba nyirabwo, baza kurohama bivamo urupfu rw’umwe muri bo. Ni ibyabereye mu Mudugudu wa Munyinya, Akagari ka Murambi mu Murenge wa Musasa, ku wa 30 Ugushyingo 2025.

 

 

Ahagana saa cyenda n’igice z’amanywa, Nsabimana Claude, w’imyaka 15, na Nsengimana Egide, w’imyaka 14, basanze ubwato bwa Ntakirutimana Jean Marie Vianney buparitse ku mwaro ubwo yari arangutse indugu. Aba bana bafashe ubwato banjirana mu mazi, bagiye kwishimisha batabiherewe uburenganzira.

Nyuma y’igihe gito bari mu Kivu, haje kuzamuka umuhengeri mwinshi, ubwato burarohama. Kajeguhera Jean, wari hafi aho, yagerageje gutabara maze abasha kurokora Nsabimana Claude, ariko ananirwa kubona Nsengimana Egide wahise aburirwa irengero.

Ubuyobozi bw’Umurenge bwahise butabara. Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Musasa, Bisengimana Janvier, yavuze ko bahise bamenyesha ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi. niryo ryagiye gushakisha uyu mwana maze rimusanga yamaze gupfa.

Yagize ati:

“Umurambo wahise ujyanwa ku Bitaro bya Murunda ngo ukorerwe isuzuma. Turakomeza gukangurira abaturage kwirinda kujya mu mazi batambaye imikandara ibarinda kurohama, cyane cyane abana.”

Bisengimana yavuze ko ku Kiyaga cya Kivu hari ahantu hagenwe ho kogerera hahora abashinzwe umutekano wo mu mazi n’ibikoresho byifashishwa mu gutabara, bityo ari ho abaturage n’urubyiruko bakwiye kwifashisha aho kwiroha mu mazi aho babonye hose.