Rutsiro: Abanyeshuri babiri batorotse birangira barohamye mu Kivu

Uwiringiyimana Bonaventure w’imyaka 17 na Yamumpaye Erneste w’imyaka 18 bibaga ku rwunge rw’Amashuri rwa Gihinga I mu Karere ka Rutsiro, barohamye mu kiyaga cya Kivu, ubwo batorokaga abandi aho bari mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, bakajya koga.

Amakuru avuga ko ibi byabereye mu Murenge wa Musasa mu Kagari ka Nyarubuye ho mu Mudugudu wa Murambi, ahagana saa sita n’igice zo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Gicurasi 2024.

Kayitesi Dative uyobora Akarere ka Rutsiro yemeje aya makuru, aho yavuze ko umwe muri aba banyeshuri yamaze gupfa, undi akaba agishakishwa. Ati “N’ubu niho turi, umwe muri abo bana ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda ishami ryo mu mazi tumaze kumuvanamo yapfuye, undi na we aracyari gushakishwa.”

Meya Kayitesi yaboneyeho kwibutsa ababyeyi ko nta muhanga w’amazi, ababwira ko bakwiriye kwibutsa no kurinda abana babo bababwira ko amazi magari nta wemerewe kuyoga adafite ijrii zirimda ubuzima (Life Jacket), ndetse asaba abana bose gukora ikintu mu gihe cyacyo kuko, aba bagiye koga mu gihe abandi bari bagiye mu muhango wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Inkuru Wasoma:  M23 yasobanuye icyateye Perezida Tshisekedi ubwoba agahita atumiza inama Nkuru y’Umutekano igitaraganya

Rutsiro: Abanyeshuri babiri batorotse birangira barohamye mu Kivu

Uwiringiyimana Bonaventure w’imyaka 17 na Yamumpaye Erneste w’imyaka 18 bibaga ku rwunge rw’Amashuri rwa Gihinga I mu Karere ka Rutsiro, barohamye mu kiyaga cya Kivu, ubwo batorokaga abandi aho bari mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, bakajya koga.

Amakuru avuga ko ibi byabereye mu Murenge wa Musasa mu Kagari ka Nyarubuye ho mu Mudugudu wa Murambi, ahagana saa sita n’igice zo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Gicurasi 2024.

Kayitesi Dative uyobora Akarere ka Rutsiro yemeje aya makuru, aho yavuze ko umwe muri aba banyeshuri yamaze gupfa, undi akaba agishakishwa. Ati “N’ubu niho turi, umwe muri abo bana ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda ishami ryo mu mazi tumaze kumuvanamo yapfuye, undi na we aracyari gushakishwa.”

Meya Kayitesi yaboneyeho kwibutsa ababyeyi ko nta muhanga w’amazi, ababwira ko bakwiriye kwibutsa no kurinda abana babo bababwira ko amazi magari nta wemerewe kuyoga adafite ijrii zirimda ubuzima (Life Jacket), ndetse asaba abana bose gukora ikintu mu gihe cyacyo kuko, aba bagiye koga mu gihe abandi bari bagiye mu muhango wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Inkuru Wasoma:  Umugabo arembeye mu bitaro bya Ruhengeri nyuma yo kugwa mu gaco k’amabandi akamwangiza I Musanze

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved