banner

Rutsiro: Barasaba ko iki kibazo cyakemuka hatarazamo kwicana

Umusaza witwa Habumugisha Caetan w’imyaka 78 utuye mu murenge wa Murunda mu karere ka Rutsiro, aravuga ko umugabo witwa Dushimirimana Martin usanzwe akora akazi k’ubwarimu yamutwaye isambu ye akayimunyaga mu buryo bw’amaherere, ariko umusaza kubera ko nta ruvugiro afite uretse no guheba iyo sambu ahubwo akaba yarabifungiwe n’ibyumweru bibiri byose muri kasho, agataha yimyiza imoso.

Ubwo IMIRASIRE TV yageraga mu rugo rw’uyu musaza aho atuye mu mudugudu wa Rukingo, mu kagali ka Mburamazi mu murenge wa Murunda, umusaza Habumugisha yatweretse isambu iteganye n’inzu atuyemo, mushiki wa Dushimirimana Martin bivugwa ko yayimunyaze yari arimo gutera ibishyimbo.

Habumugisha yavuze ko mbere ya 2018 isambu yari ayifite kubera ko iri mu mitungo Se yabagabiye we n’abavandimwe be, ariko muri 2018 uyu Dushimirimana yaguze isambu iherereye hamwe n’iyi y’umusaza, arangije ahita atwariraho n’iy’umusaza arayimunyaga gutyo. Aravuga ati “Ese niba koko avuga ko iyi sambu ari iye koko, ni gute umuntu agura ahantu ntibamuhe n’ibyangombwa by’ahantu aguze, ahubwo nagerageza kuvuga no kugeza ikibazo cyanjye mu buyobozi ntihagire icyo bagikoraho, ahubwo bakancecekesha ngo ni uko nta bushobozi mfite.”

Uyu musaza Hamugisha, afite ibyangombwa by’imitungo ye harimo n’iyo sambu yanyazwe bigezweho, bifite nimero ihwanye na nimero iri kukajeto yahawe ubwo we n’abavandimwe be bagabanaga iyo mitungo, akaba ari ho ahera avuga ko niba koko iyo sambu mwarimu Dushimirimana avuga ko ari iye, yagakwiye kuba ari we ufite ibyangombwa by’umutungo ariko iyo avuze ngo babigaragaze umusaza arapfukiranwa.

Agira ati “Dushimirimana yaguze akabanza gatoya kari kari ahangaha kari karimo inzu, kari aka murumuna wanjye wavuye i Kigali arwaye ageze hano arapfa, ariko ntabwo bajya bamubaza ibyemezo by’aho yaguze. Kubera iki? cyangwa se byibura niba avuga ko namugurishije koko, niyerekane ibyangombwa bigaragaza ko namugurishije byibura, kuko iyo uguze n’umuntu aguha ibyangombwa, noneho hakaba n’abagabo bari bahari tugura.”

Umusaza Habumugisha yavuze ko ubwo yajyanaga ikibazo cye mu buyobozi nta kintu bamufashije, ahubwo ngo bamusabye guceceka. Mu magambo ye agira ati ” Ngo ninceceke, nafunzwe ibyumweru bibiri, ngo ninceceke byanze bikunze ku gahato, nyuma yo gufungwa nakurikijeho kujya iyo hirya ku karere bose barabizi.”

Habumugisha akomeza avuga ko ubwo ikibazo cye yari amaze kukigeza ahantu hose, hari igihe cyageze atangira kuzana abayobozi iwe mu rugo ngo abereke ikibazo cye, ariko ngo hakaba hari umuntu mu buryo butunguranye wagiye acunga abayobozi bazanwe n’umusaza akabasubizayo batahageze. Yagize ati “Nigeze kuzana maji ahangaha, ahageze hari umuntu wahawe ruswa ngo ninjya nzana abayobozi, ajye abasubizayo, kabiri, na gitifu uheruka hariya ku murenge, na we niko byagenze.”

Inkuru Wasoma:  Gicumbi: Umurambo w’umugabo wasanzwe umanitse mu giti

Uwamahoro Domitile ni mushiki wa Dushimirimana Martin uvugwaho kuba yaranyaze isambu yabandi, ubwo twamusangaga atera ibishyimbo tukamubaza ukuri kujyanye n’ibyo umusaza Habumugisha arimo kuvuga, yavuze ko atari ko byagenze, ahubwo ubwo musaza we Dushimirimana yaguraga iyo sambu, icyabaye ni uko na Habumugisha yari ahari ndetse n’umuryango urimo umugore wa murumuna we (wa Habumugisha) n’amafaranga babahaye bose bakayasangira.

Uwamahoro yagize ati “Gusa icyo tuzi ni uko wenda icyakurikiyeho ari uko umusaza yagiye kurega avuga ko bamurengereye ku isambu ye akantu gatoya, ariko icyo gihe biba ikibazo cyaje gukemuka kuko cyageze no mu Abunzi baragikemura ahubwo ni uko we yanga kuva ku izima.”

Nk’uko Uwamahoro yabivuze, inyandiko umusaza Habumugisha yahaye IMIRASIRE TV z’urubanza rw’abunzi rwabaye muri 2019 rugafatirwa umwanzuro tariki 23 Werurwe 2019, bigaragara ko koko Habumugisha yagiye kurega mu Abunzi, handikwa ko ari kurega kuba baramurengereye, aho Abunzi baje gukemura ikibazo bavuga ko imihati Dushimirimana yari yarimuye agatwara akamtu gatoya ku butaka bw’abandi agomba kuyisubiza aho yari iherereye mbese akagumana aho yaguze, ari naho hari urujijo rukomeye cyane kuko Abunzi bakemuye ikibazo cyo kurengeera, ariko nanone umusaza Habumugisha akaba agifite ibyangombwa by’ubutaka avuga ko yanyazwe.

Uru rujijo kandi rukomeza kuba mu baturanyi b’aba bantu bose batuye muri uyu mudugudu wa Rukingu, kuko mu mvugo zabo bakomeza bavuga ko ikintu cyiza ari uko ubuyobozi bwaza muri aka gace bugakemura iki kibazo ibintu bitaragera kure ngo habemo no kubura ubuzima.

Nyiransengimana Patricie ni umuturanyi, avuga ati “Njye ntuye hariya imbere y’uriya musaza, ikintu cyiza cyane cyaba muri aba bantu ni uko abayobozi baza ahangaha, bakabunga ikibazo cyabo bakagikemura, kugira ngo batazicana nk’uko nkunda kumva barimo kubyigamba ko bashobora kuzicana, kandi ushobora gusanga nk’umusaza ashyizemo agacupa kamwe (Ubwo akanywa inzoga nyine) hanyuma ugasanga koko yishe umuntu nk’uko ahora arimo kubivuga.”

Twagerageje kuvugisha Dushimirimana Martin ariko ntitwabasha kumubona kubera ko yari ari mu kazi. Twanagerageje kuvugisha Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murunda ngo tumubaze iki kibazo icyo babivugaho, atubwira ko araza kutuvugisha ariko ntiturabasha kuvugana.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!