Rutsiro: Umugabo warumaze iminsi mike afunguwe yakubise umugore we icupa mu mutwe bagiye kumufata bamusangana urumogi

Twagiramungu yatunguye abantu ubwo nyuma yo gukubita umugore we icupa mu mutwe akamukomeretsa bikomeye mu ijoro rishyira uwa kane tariki 14 Ugushyingo, mu gitondo ubuyobozi n’inzego z’umutekano bagiye iwe kumufata bakamusangana udupfunyika 95 tw’urumogi.

Uwo mugabo atuye mu Mudugudu wa Kanyirahweza, Akagari ka Nkora, Umurenge wa Kigeyo, Akarere ka Rutsiro, bivugwa ko yari asanzwe avugwaho kunywa urumogi.

Kayihura Etienne yavuze ko yumvise amakuru ko uriya mugabo wari utaramara igihe kinini afunguwe yaraziraga kunywa no gucuruza urumogi, ubwo bari bagiye kumufata nyuma yo gukubita umugore we icupa mu mutwe akamukomeretsa bikomeye.

Ati: “Amakuru twumvise ni uko bamusanganye urumogi mu gafuka mu nzu, bivuze ko ingeso yo kurunywa no kurukwirakwiza mu basore bacu arucuruza atayiretse, tugasaba ko yakwigishwa kugeza abiretse kuko nta kamaro k’ibiyobyabwenge, uretse guhora mu nduru nk’izo zose.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Kigeyo, Habikumutima Ananie avuga ko intandaro y’ibyo byose ari uyu mugabo watashye nijoro yasinze, yananyoye urumogi rwinshi, ageze mu rugo mu ma saa tatu z’ijoro araryama.”

Yakomeje asobanura ko umugore ngo yaje nyuma ye agiye kuryama ngo yumva icyumba cyose kiranuka inzoga n’urumogi, abwira umugabo we ko yumva ashaka kuruka kubera uwo munuko, anajya hanze koko kuruka, aragaruka, umugabo induru ayigira ndende ngo umugore ntakwiye kumunena no kumwinuka gutyo, impamvu iva aho.

Inkuru Wasoma:  Uwimenyereza umwuga w’ubwarimu yateye inda abanyeshuri 24 n’umuyobozi w’iryo shuri adasize n’abarimukazi 4

Ati: “Umugabo yahise afata icupa bashyiragamo igikoma cy’umwana arimukubita mu mutwe umugore arakomereka cyane, asohoka yiruka atabaza Umukuru w’Umudugudu wamuhaye Umujyanama w’ubuzima akamujya ku kigo nderabuzima cya  Cyimbiri mu Murenge wa Kigeyo, umugabo ahita acika, ubuyobozi n’inzego z’umutekano baje kumushaka baramubura.’’

Akomeza avuga ko uwo mugabo yahengereye abamushakaga batashye agaruka kuryama, mu gitondo Gitifu w’Akagari n’inzego z’umutekano, baramuzinduka bamukinguje, akinguye, basanga urwo rumogi mu cyumba araramo, ruri mu gafuka, bivuze ko yari akirunywa akanarucuruza rwihishwa. Umugabo yahise atabwa muri yombi ashyikirizwa sitasiyo ya RIB ya Kivumu.

Habikumutima yavuze ko na bo babyibaza ariko bagiye gukurikirana byimbitse bakamenya aho arukura n’abo arucuruzaho, kuko iyo aruhaze, agashyiramo n’inzoga ahinduka undi wundi agatera amahane n’uwo ahuye na we wese, binakekwa ko zimwe mu nsoresore rwazonze ari we waba aruzigurisha.

Yavuze ko urugo rw’uyu mugabo ruri mu zihoramo amakimbirane, asaba n’abandi bayahoramo, abanywa ibiyobyabwenge n’ababicuruza kubivamo kuko bibasubiza inyuma bikanashyira ubuzima bwabo mu kaga, bagakora bakiteza imbere kuko ibyo bindi bishoramo  amaherezo birangira nabi.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved