Rutsiro: Umugabo yafashwe asambana ahita atwika iduka rifite agaciro miliyoni 4 Frw

Kuri Noheli ku itariki ya 25 Ukuboza 2023, umugabo w’imyaka 40 y’amavuko wo mu Karere ka Rutsiro, yagiranye amakimbirane n’umugore we w’imyaka 25 y’amavuko, nyuma umugore aza kwahukana kugira ngo bitaza kuvamo kurwana. Ubwo umugore yagarukaga ku iduka, yasanze umugabo we ari gusambana n’undi mugore, ahita agira umujinya atwika iryo duka.

Ibi byabereye mu Kagari ka Haniro, Umurenge wa Manihira mu Karere ka Rutsiro. Amakuru avuga ko uyu mugore akima kubafata, uyu mugabo yahise akorwa n’isoni, atwika iri duka ririmo ibicuruzwa bitandukanye ku buryo habarurwa ibyahiriyemo bifite agaciro gasaga miliyoni 4 Frw.

Kayitesi Dative, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko aya makuru bayamenye ndetse uyu mugabo akaba yafashwe n’inzego z’ubugenzacyaha, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB yas Rusebeya. Yagize ati “Yafashwe ejo tariki 26, ubu ari mu maboko y’Ubugenzacyaha, ibyo akekwaho birimo birakurikiranwa.”

Meya Kayitesi yakomeje avuga ko ibikorwa uyu mugabo yakoze bigayitse, asaba abaturage kwirinda guca inyuma abo bashakanye kuko bisenya ingo zabo. Uyu mugabo wafashwe asambanaafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rusebeya, hakaba hatangiye iperereza kuri ibi byabaye.

Inkuru Wasoma:  Ubushinjacyaha bwasobanuye ubugambanyi umusaza uherutse kwicwa yakorewe n’umugore bakundanaga afatanije n’abagabo babiri bamwishe

Rutsiro: Umugabo yafashwe asambana ahita atwika iduka rifite agaciro miliyoni 4 Frw

Kuri Noheli ku itariki ya 25 Ukuboza 2023, umugabo w’imyaka 40 y’amavuko wo mu Karere ka Rutsiro, yagiranye amakimbirane n’umugore we w’imyaka 25 y’amavuko, nyuma umugore aza kwahukana kugira ngo bitaza kuvamo kurwana. Ubwo umugore yagarukaga ku iduka, yasanze umugabo we ari gusambana n’undi mugore, ahita agira umujinya atwika iryo duka.

Ibi byabereye mu Kagari ka Haniro, Umurenge wa Manihira mu Karere ka Rutsiro. Amakuru avuga ko uyu mugore akima kubafata, uyu mugabo yahise akorwa n’isoni, atwika iri duka ririmo ibicuruzwa bitandukanye ku buryo habarurwa ibyahiriyemo bifite agaciro gasaga miliyoni 4 Frw.

Kayitesi Dative, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko aya makuru bayamenye ndetse uyu mugabo akaba yafashwe n’inzego z’ubugenzacyaha, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB yas Rusebeya. Yagize ati “Yafashwe ejo tariki 26, ubu ari mu maboko y’Ubugenzacyaha, ibyo akekwaho birimo birakurikiranwa.”

Meya Kayitesi yakomeje avuga ko ibikorwa uyu mugabo yakoze bigayitse, asaba abaturage kwirinda guca inyuma abo bashakanye kuko bisenya ingo zabo. Uyu mugabo wafashwe asambanaafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rusebeya, hakaba hatangiye iperereza kuri ibi byabaye.

Inkuru Wasoma:  Ubushinjacyaha bwagaragaje uko muri gereza ya Rubavu habereyemo ubwicanyi bw'iyicarubozo ku mfungwa

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved