Umugabo witwa Tuyigane Valens w’imyaka 28 y’amavuko wo mu karere ka Rutsiro, yakubise bikomeye se umubyara witwa Hanyurwimana Izayasi ubwo yari agiye gucyura umugore we Nyiranoheri Marianne wari wahukaniye kwa sebukwe, biza kumuviramo urupfu. Ibi byabaye kuri uyu wa 31 Nyakanga 2023, mu murenge wa Kigeyo, akagali ka Nkora, umudugudu wa Humiro.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigeyo, Deogratias Rutayisire yahamirije IMIRASIRE TV ayo makuru avuga ko nyakwigendera Hanyurwimana Izayasi yapfiriye mu nzira ajyanwa ku bitaro byo ku Kibuye ataragerayo. Gitifu Rutayisire yavuze ko umurambo wa nyakwigendera uri mu bitaro I Murunda, urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rukaba rwatangiye iperereza kugira ngo Tuyigane aryozwe ibyo yakoze.
Ubwo IMIRASIRE TV twageraga aho ibi byabereye, hafi y’izo ngo zombi hari abaturanyi b’izi ngo zombi, bavuga ko Tuyigane n’umugore we Nyiranoheri bagiranye amakimbirane, noneho umugore we akahukanira kwa sebukwe, ubwo byari bigeze ku mugoroba Tuyigane akajya gucyura umugore we.
Umukuru w’umudugudu wa Humiro, Bangankira Anastase yavuze ko ubwo byose byatangiraga byatewe n’amakimbirane Tuyigane yagiranye n’umugore we. Yagize ati “ku cyumweru Tuyigane yagiranye amakimbirane n’umugore we, ni nabwo twamenye ko burya bagiranaga amakimbirane, ibyo mu ngo imbere hari ubwo umuntu atabimenya kuko ntawigeze aza kutubwira ko bagirana ibibazo, ubwo rero umugore yahukaniye kwa sebukwe, bigeze saa ine z’ijoro Tuyigane ajya kumucyura, agezeyo rero yatangiye gutongana na nyina ndetse na murumuna we, nyina amubwira ko ibintu byo guhora akubita umugore Atari ibintu bya kigabo, ubwo imirwano ihera aho ngaho.”
Mudugudu Bangankira yakomeje avuga ko muri uko gutongana aribwo se wa Tuyigane yabyutse, akagera hanze bagakomeza kumubwira ko yataha akazacyura umugore we bukeye, ariko Tuyigane akomeza kwigira ibamba avuga ngo bamuhe umugore we, nibwo mu kurwana habayeho gukubitana.
Mudugudu yagize ati “njyewe aho nari ndi mu rugo nagiye kubona mbona Tuyigane angezeho yabyimbye ijisho, ubona ko yakubiswe, mubajije ikibazo agize ambwira ko ari papa we umukubise, nibwo nahise mubwira ngo tujye murugo, yewe mu kugera murugo mbajije se impamvu akubise Tuyigane, ambwira ko atamukubise ahubwo amunyujijeho akanyafu, ambwira ko yamuhaye urugo rwe ariko yigize intakoreka ashaka kuza gutera mu rugo rwe.”
Mudugudu yakomeje avuga ko muri ayo masaha y’ijoro yababajije niba muri bo ntawe ufite ikibazo ngo ajye kwa muganga, bose bamubwira ko nta kibazo bafite, ahubwo se wa Tuyigane, Izayasi amubwira ko araza kuregera umuryango umuhungu we kugira ngo bige kuri icyo kibazo, nibwo yavuye aho ngaho aritahira.
Mudugudu Bangankira yakomeje agira ati “ejo kuwa mbere rero nibwo Tuyigane yabyutse saa kumi z’ijoro ajya ku kigo nderabuzima cya Gishwati kwivuza aho bamukubise bahita bamuha ibitaro, se nawe amusangayo nka saa mbili za mugitondo, ariko agezeyo bahita bamwohereza ku bitaro bya Murunda, ibitaro bya Murunda nabyo bihita bimwohereza ku Kibuye”
Yakomeje avuga ko aribwo yamenye ko ubwo muri rya joro barwanaga, aribwo Tuyigane yafashe igiti cyari gifashe igitoki ngo kidahirima, agikubita papa we inshuro ebyiri mu mutwe, ariko papa we yumva ari ibintu bidakomeye, ari nayo mpamvu muri iryo joro yahageze agasanga se wa Tuyigane asa nk’aho nta kibazo na kimwe yagize.
Mudugudu Bangankira Anastase yavuze ko izo nkoni Tuyigane yakubise se ari zo zamurembeje imbere bityo akaba arizo zamwishe. Yavuze ko abo mu muryango wa nyakwigendera barimo no gutegura gahunda yo kumushyingura, mu gihe Tuyigane we arwariye ku kigo nderabuzima cya Gishwati.
Amakuru IMIRASIRE TV yamenye ni uko Tuyigane n’umugore we bari barwanye ku manwa kuri icyo cyumweru, ariko ubwo umugore we yahukaniraga kwa sebukwe Tuyigane akaza akiba umwana umwe bafitanye akamujyana murugo akamukingirana munzu, kugeza ubwo yagiye mu masaha y’ijoro akagaruka aje gucyura umugore we, aribwo barwanye.