Rutsiro:Umugabo n’umwana we basanzwe mu migozi bapfuye

Ku gicamusi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 25 Nzeri 2023, umugabo witwa Mutuyimana w’imyaka 28 n’umwana w’imyaka ibiri n’amezi atanu basanzwe mu nzu bamanitse mu mugozi bapfuye, ibi byabereye mu kagari ka Nyagahinika, Umurenge wa Kigeyo, Akarere ka Rutsiro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigeyo Rutayisire Deogratias, mu kiganiro n’itangazamakuru yashimangiye ko uwo mugabo n’umwana we basanzwe mu mugozi bapfuye.

agira ati”byateye urujijo ubwo basangaga umwana ndetse na se bamanitse mu mugozi. Ubu sitasiyo ya RIB ya Kivumu yahamagaye iy’Intara ifite ibikoresho by’ikoranabuhanga kugirango hamenyekane icyo bazize”.

Rutayisire yakomeje agira ati”yari afite umugore witwa Ishimwe Aline ndeste nta kibazo cy’amakimbirane yari afitanye n’umugore we kuburyo byaba biri mu buyobozi, ndetse nabajije Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari  ambwira ko nta bibazo by’amakimbirane uwo mugabo n’umugore bigeze bageza mu buyobozi”.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kigeyo buvuga ko bigoye kumenya niba Mutuyimana yiyahuye cyangwa hari ikindi cyamwishe ati”Ubusanzwe tumenyereye ko hari abiyahura kubera amakimbirane yo mu miryango ariko noneho hajemo n’uruhinja turabikurikirana tubere icyabiteye byose.

Inkuru Wasoma:  Ubuhamya bwa Albert Nsengimana wiciwe na nyina umubyara mu gitabo ‘mama wanjye yaranyishe’

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved