Polisi y’Igihugu ikorera mu karere ka Rwamagana, yarashe abagabo babiri bakekwagaho kwica abazamu barindaga ububiko bw’inzoga buherereye mu murenge wa Muyumbu.
Ku wa 30 Nyakanga ni bwo abo bazamu bishwe, ndetse nyuma yo kwicwa ababikoze banasize bibye amafaranga n’amakaziye 350 y’inzoga.
Umucuruzi umwe bamutwaye amakaziye 150 n’amafaranga ibihumbi 600 Frw, undi bamutwara amakaziye 200 ndetse banasiga bishe abazamu babiri baharindaga barimo umusaza w’imyaka 72 witwa Mudaheranwa Venuste n’undi mugabo w’imyaka 42 witwa Bizimana Marko.
Byabereye mu murenge Muyumbu, Akagari ka Nyarukombe, umudugudu wa Mareba.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Kanama ni bwo abagabo babiri bakekwagaho buriya bwicanyi barashwe, ubwo bari bagiye kwerekana bimwe mu bikoresho bibye n’ibyo bakoresheje bica abo bazamu.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamduni, yemeje ko bariya bagabo koko barashwe.
Ati: “Abo bagabo bombi byagaragaye ko bagize uruhare mu bwicanyi ndetse n’ubujura buheruka gukorerwa ku Muyumbu. Ubwo bari bagiye kugaragaza aho bahishe amakaziye 300 y’ibinyobwa bya Bralirwa n’imashini ya EBM bajyanye, barashwe bashaka kunigisha amapingu Abapolisi bari babarinze.”
Mbere y’uko Polisi irasa bariya bagabo ngo babanje kurwanya inzego z’umutekano biciye mu gushaka kunigisha abapolisi amapingu.