Amakuru aturuka mu Karere ka Rwamagana, aravuga ko kuri uyu wa Mbere tariki 16 Nzeri 2024, umwana w’imyaka 14 y’amavuko wo mu Murenge wa Kigabiro mu Kagari ka Bwiza mu Mudugudu wa Rutonde, yishe mugenzi we witwa Katabarwa Jean Bosco wari ufite imyaka 17, nyuma yo kumutega avuye kwiga ku ishuri ribanza rya EP Rutonde protestant. https://imirasiretv.com/nyamasheke-inzu-yabageni-yahiye-irakongoka-ibirimo-byose-bihinduka-ivu/
Bwiza dukesha iyi nkuru ivuga ko abatanze amakuru bavuga ko uriya mwana ukekwaho kwica mugenzi we yari yarataye ishuri ndetse ngo yaje gutega Katabarwa ari gutaha amutuka inyuma amukubita inkoni mu mutwe birangira apfuye. Aba baturage bavuga ko aba bana bombi bagiranye amakimbirane ku wa Gatandatu tariki ya 14 Nzeri 2024, ubwo bakinaga umupira w’amaguru nyakwigendera akaza kuvuna ukekwaho kumwica ariko akamusaba imbabazi avuga ko yamuvunnye atabishaka.
Ise w’umwana wishe mugenzi we yagerageje gufata umwana we ngo amushyikirize ubuyobozi ariko nyina aramucikisha. Uwo muturage yakomeje avuga ko uwo wishe nyakwigendera yafatiwe aho yari yihishe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Nzeri 2024.
Umunyamabanga Nshingwabikowa w’Umurenge wa Kigabiro, Marc Rushimisha, yavuze ko umwana wishe mugenzi we nyuma yo kugirana amakimbirane ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize. Anavuga ko n’ubwo yaraye acikishijwe na nyina ariko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri yafashwe agashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), kuri sitasiyo ya Kigabiro.
Amakuru Bwiza.com ikesha abaturage batuye mu Mudugudu ya Rutonde na Nyakabande avuga ko umwana wishwe yabanaga na murumuna we yareraga kuko ababyeyi babo bapfuye bishwe n’umwana wabo yakurikiraga. https://imirasiretv.com/nyamasheke-inzu-yabageni-yahiye-irakongoka-ibirimo-byose-bihinduka-ivu/