Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwatangaje ko bwahagaritse uruganda rwitwa Agahebuzo Drinks Processing rwengaga inzoga rukoresheje ibikoresho bidakwiye birimo urusenda, amajyane n’itabi, aho gukoresha ibitoki nk’uko byari byanditse mu cyangombwa cyarwo.

 

Urwo ruganda rwakoraga mu Murenge wa Muhazi, Akagari ka Nsinda, rwafunzwe ku itariki ya 4 Ugushyingo 2025 ku bufatanye n’inzego z’ibanze, iz’umutekano ndetse n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge mu biribwa n’imiti (Rwanda FDA).

 

Mu igenzura ryakozwe, inzego zabasanzemo amakarito 64 y’umusemburo ukoreshwa mu gukora imigati, ariko bakawukoresha mu kwenga inzoga. Hanabonetse kandi ibilo 50 by’urusenda ruseye, imifuka y’amajyane yahishwaga mu bikarito ndetse n’inzoga zari zifite agaciro ka miliyoni 16 Frw zari ziteganyijwe kujya ku isoko.

 

Ubuyobozi buvuga ko urwo ruganda rwari rwarasabye gukora inzoga zituruka ku bitoki n’inanasi, nyamara nta na kimwe mu byo byakoreshejwe, ahubwo bakagerekaho ibintu bitari ku rwego rw’ubuziranenge kugira ngo inzoga zisa n’izikorwa mu bitoki cyangwa inanasi.

 

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Radjab Mbonyumuvunyi, yagize ati: “Ubundi uburenganzira bari bahawe bwari ubwo gukora inzoga zituruka ku bitoki n’inanasi, ariko byaje kugaragara ko bakoresha ibikoresho bitandukanye burundu n’ibyo byemewe. Ni yo mpamvu hafashwe icyemezo cyo kubafunga.”

 

 

Amakuru avuga ko bamwe mu bakozi b’urwo ruganda bafashwe n’inzego z’umutekano, mu gihe nyir’uruganda, Muzarendo Raphael, akirimo gushakishwa.