Rwanda: Byinshi wamenya ku marushanwa agiye gutangizwa mu mashuri agamije guhashya ubusinzi

Aya marushanwa agiye gutangizwa mu mashuri makuru na za Kaminuza, atangijwe na Dr Gamariel Mbonimana weguye nk’Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kubera ubusinzi. Azaba agamije gukangurira urubyiruko kubaho ubuzima buzira ibisindisha n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge uzahiga abandi azahembwa miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Dr Mbonimana yatangaje ko aya marushanwa azitwa ‘Academic Sober Prize’. Yavuze ko umunyeshuri uzaba wemerewe kujya muri aya marushanwa ni uzaba ufite impapuro zimwemerera kwiga muri Kaminuza ahagarariye, ndetse akaba afite umushinga ugamije ufite aho uhuriye no guteza imbere ubuzima buzira ibisindisha mu bantu.

Ubusanzwe Dr Mbonimana ni Umuyobozi Mukuru w’Umuryango ugamije kwimakaza ubuzima bufite intego (Sober Club). Yatangaje ko aya marushanwa azatangizwa muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyarugenge ku wa 10 Mutarama 2024, aho kugeza muri Gicurasi azaba ari kubera mu mashuri makuru na za Kaminuza.

Biteganyijwe ko mu Ukwakira hazabaho gutoranya abanyeshuri bahize abandi ku rwego rw’igihugu maze mu Ugushyingo 2024 abo ari bo bazahatanira igihembo nyamakuru mu birori bizabera mu Mujyi wa Kigali. Bivugwa ko kandi buri Kaminuza izaba ihagarariwe n’abanyeshuri batanu, bakore ikizamini cy’ibazwa, uwa mbere yegukane miliyoni 1 Frw.

Hakurikijwe buri mushinga wazanywe, abarimu b’izo Kaminuza nibo bazafasha gutoranya imishinga myiza kurusha indi ku bijyanye n’udushya ifite, uko izafasha abaturage, uburyo izashyirwa mu bikorwa n’uburambe yaba ifite iri gutanga umusaruro. Kugira ngo abarimu n’abayobozi ba za Kaminuza bazafashe abanyeshuri babo kwitegura ibazwa bakwifashisha igitabo ‘Imbaraga Z’ubushobozi’ cya Dr Mbonimana.

Bakomeza basobanura ko abazaba batsinze ku rwego rwa Kaminuza ndetse no ku rwego rw’Igihugu bazahatanira aho kuko bazahabwa ibihembo bitandukanye ariko igihembo nyamukuru ari miliyoni 2 Frw.

Inkuru Wasoma:  Umwana w’imyaka itatu yasanzwe amanitswe mu bwiherero yapfuye

Inkuru Wasoma:  Ibyabaye ku itariki 09 Mata 1994: Abatutsi bahungiye kuri Paruwasi i Gikondo barishwe, Ingabo z’Abafaransa zatereranye abicwaga,…

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved