banner

Rwandair na Kenya Airways bishobora gusubukura ingendo zijya i Goma vuba

Ibihangange bibiri mu gutwara abantu n’ibintu mu kirere muri Afurika, Rwandair na Kenya Airways, byatangajwe ko bigiye kongera gufasha mu ngendo Umujyi wa Goma, Umurwa Mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru nyuma yo gufungura ikibuga cy’indege.

Amakuru aturuka hafi y’ubuyobozi bwa AFC yerekana ko ibiganiro bigiye gushyira imbere hagati y’abayobozi bashya n’amasosiyete yombi y’indege.

Ikigamijwe ni ukugabanyiriza umutwaro abacuruzi no kongera gusubukura ibikorwa by’ubukerarugendo nk’uko iyi nkuru dukesha mediacongo.net ivuga.

Ikibuga cy’indege cya Goma, cyafunzwe kuva haba imirwano hagati y’inyeshyamba za AFC / M23 bivugwa ko zishyigikiwe n’Ingabo z’u Rwanda nubwo rubihakana, na FARDC ishyigikiwe na Wazalendo, SAMIRDC, Ingabo z’u Burundi, ubu kirimo gukorwamo imirimo yo gutegura ibisasu byahatezwe.

Inkuru Wasoma:  Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka zasoje imyitozo ihanitse ya gisirikare

Amasezerano yashyizweho umukono ku wa Gatanu, itariki 28 Werurwe 2025, hagati ya AFC / M23 na SADC ateganya kandi gusana ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma ku bufitanye bw’impande zombi.

Uyu muryango wo mu karere wiyemeje kuhakorera imirimo yo gutunganya ikibuga cy’Indege kugira ngo abasirikare babwo bazabone uko bava mu murwa mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!