banner

RwandAir yasabye abakiliya bayo kwigengesera kubera imirimo yo kubaka imihanda i Londres

Sosiyete nyarwanda ikora ingendo zo mu kirere, RwandAir, yasabye abakiliya bayo bava i Londres, kwigengesera kuko imirimo yo kubaka imihanda muri uyu mujyi ishobora gukoma mu nkokora ingendo zabo.

Mu itangazo RwandAir yashyize hanze, yavuze ko bitewe n’isanwa ry’imihanda yo mu mujyi wa Londres irimo uwitwa M25, ishobora gutuma abakiliya bayo bahura n’ibibazo bitandukanye mu nzira zigana ku kibuga cy’indege.

RwandAir yavuze ko abagenzi bakwiriye kwigengesera ari abafite ingendo hagati ya tariki 7-11 Werurwe 2025, hamwe no kuva tariki 21-24 Werurwe 2025.

Iri tangazo ryakomeje risaba abagenzi ko mu rwego rwo kwirinda gukererwa bazagera ku kibuga cy’indege kare ku buryo bahagera amasaha ane mbere y’uko indege ihaguruka.

Inkuru Wasoma:  Hagiye kubakwa ‟Musanze Convention Center”

Basabwe kandi ko bakoresha indi mihanda yerekeza ku kibuga cy’indege itari uwa M25 uri gusanwa kugira ngo bitabatinza. Mu kwirinda akajagari ko mu muhanda kandi banasabwe ko bakoresha ibinyabiziga rusange, gari ya moshi n’ibindi byabafasha kugera ku kibuga cy’indege cya Londres bitabatindije.

Uyu muhanda wa M25 ushobora gukoma mu nkokora ingendo za RwandAir, watangiye gukorwa mu 2022 gusa imirimo yo kuwusana yigijwe inyuma ku buryo biteganyijwe ko uzarangira mu mpeshyi y’uyu mwaka.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!