Rwema ni umugabo umaze kumenyerwa cyane mu gusesengura ibiri kubera kuri iyi mihanda ariko cyane cyane akavuga ukuri kwa nyako ku biri kuba n’uburyo byagakwiye gukorwamo, aho ibiganiro bye akunda kubikorera kuri MAX TV ikorera kuri YouTube akaba anafite company yitwa Rwema solutions aho akora ibijyanye na crypto currency n’ibijyanye nayo.
Ubwo yasesenguraga ibaruwa Apotre Mutabazi yandikiye nyakubahwa Perezida wa repubulika Paul Kagame, Rwema yagaragaje ko Mutabazi afite ikibazo gikomeye cyane kandi afite byinshi arimo guhisha kubw’iyo mpamvu ari umuntu ugomba kwitonderwa cyane, kuko ibikorwa ari gukora mu minsi iri imbere hashobora kugaragara ingaruka zabyo. Akomeza avuga ko hari abantu benshi bifuza kuba hafi y’umukuru w’igihugu Paul Kagame ariko bikaba byaranze ari nabwo bashaka inzira zose zishoboka, nk’uko Mutabazi arimo kubigenza.
Yatangiye avuga ati“wari uziko apotre aba arenze na pasteri? Apotre bivuze intumwa y’Imana ifite inshingano zo gukwirakwiza ubutumwa bwayo ku isi hose, aho bageze bakabigisha bakababatiza mu izina ryayo n’irya mwana n’umwuka wera, bityo rero aho bageze bakigisha bagafashwa bahasiga urusengero bagakomeza n’ahandi. Nguhaye urugero hari Apotre Gitwaza, insengero ze zose zitwa Zion temple, hari n’abandi ba Apotre benshi rero uriya Mutabazi wiyita Apotre ntitunazi naho urusengero rwe ruba, kandi utarazenguruka ahantu henshi cyane ngo uhasige insengero ntago uba uri apotre, ikindi kandi nta Apotre ugomba kwivanga mu bintu by’isi”.
Ikintu cya mbere Rwema yavuze ko Mutabazi afite impamvu eshatu nyamukuru zishobora gutuma arimo gukora biriya byose akora nyuma y’ifungwa rya bamporiki. Impamvu ya mbere yavuze ko Mutabazi ashobora kuba hari ikintu arimo gutegura gukora, noneho abantu bamuhanze amaso akaba abayobejeho gatoya mu gihe arimo kugitegura ejo bundi bakumva ko yamaze kugikora.
Impamvu ya kabiri Rwema yavuze ko byanashoboka ko Mutabazi hari ikintu yaba yarakoze, noneho akaba ashaka kuyobya abantu kugira ngo batazabimenya ko yagikoze, kandi icyo kintu nikimenyekana abantu bazavuge ko Mutabazi arimo kubeshyerwa kuko icyo kintu ntago yagikora, anatanga urugero kuri Bamporiki avuga ko uramutse wizaniye abaturage bo hasi ukababwira ubumvisha neza ibyaha bamporiki yakoze, abaturage bashobora kukubwira ko uri kubeshya ahubwo bakumva ushaka kumurenganya, ati” na Mutabazi nibyo ashaka ko bizaba, mumwitege”.
Impamvu ya gatatu Rwema yatanze, yagendeye ku bushakashatsi bwavuzwe mu minsi yashize ko abantu benshi cyane hano mu gihugu bafite indwara y’ihungabana ryo mu mutwe kubera ibibazo bifitiye, bityo byanashoboka ko Mutabazi arwaye indwara yo mu mutwe iyi bita Deppression noneho byose akora akaba aribyo bibimutera. Mu gusesengura ibaruwa Mutabazi yandikiye Paul Kagame yahereye aho yanditse avuga ko ari umwe mu baturage bamukunda nta buryarya kandi baharanira inyungu z’umuturage wo hasi ku buryo yanazipfira.
Rwema ahinyuza iyi mvugo yavuze ashimangira ko uramutse utari umurwayi utavuga aya magambo, kuko abaturage bakeya baramutse aribo bakunda Paul Kagame nawe ubwe aba yaramanitse amaboko akava ku buyobozi kuko ntiwayobora abantu batagukunda, ikindi kandi ibyo byo kuvuga ko ashobora gupfira inyungu z’abaturage bo hasi, iyaba koko yari akomeje ubwo abana b’u Rwanda bitabiraga kurwanira igihugu ubwo cyari kiri mu ntambara yo kwibohora nawe yari kujyamo dore ko iwabo I Gicumbi ari naho habereye intambara y’igihe kirekire cyane.
Ageze ku hantu Mutabazi yanditse avuga ko nta kintu apfa n’umuvandimwe Bamporiki, Rwema yavuze ko ahubwo iyi mvugo ariyo igaragaza ko byanga byakunda hari ikintu cyihariye bapfa, kubera ko mukwandikira umukuru w’igihugu, ntago ari ngombwa kwirirwa ubivugamo ko ntacyo upfa n’umuvandimwe wawe koko iyo aribyo, ariko iyi mvugo ahubwo ikaba ariyo igaragaza ishyari ndetse n’urwango bivanze afitiye Bamporiki.
Ubwo yasabaga ko bakora ubutasi ku mafranga ya Bamporiki, Mutabazi yanditse avuga ko ayo mafranga bazayashyira mu kigo cyitwa “IGIHANGO DEVELOPMENT BANK” ariko Rwema we avuga ko icyo kigo ntacyo azi, binashoboka ko byose Mutabazi ari gukora ari bimwe byo gucinya inkoro agira ngo bamwiteho maze bamubonere ikintu cyo gukora, kuko iki kigo kitazwi wanasanga ari icye ashaka kumenyekanisha abinyujije ku mukuru w’igihugu.
Ubwo yandikiraga umukuru w’igihugu, Mutabazi bamwohereje mu rwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB bamubwira ko ariho yajya koko ajyayo, Rwema yavuze ko bi bintu n’ubundi Mutabazi yashyizemo ubujiji bwinshi cyane, kuko itegeko nshinga n’ayandi mategeko biteganya ko umuturage ugize ikibazo ahera ku nzego zo hasi batanga ikibazo bafite, anatanga urugero avuga ko buriya nubwo abantu batabizi ariko umukuru w’umudugudu niwe muntu wa mbere ushobora kugeza ikibazo cye kuri Perezida w’igihugu kurusha na RIB, bityo kuri Mutabazi habayemo kwibonekeza cyane, kuko biranasebetse kuba muri presidence aribo bamwibukije kujya muri RIB kandi asanzwe aziko RIB ihari muri buri murenge. byongeye kandi ibi bintu byo kwandikira umukuru w’igihugu no kumuhoza mu kanwa ke buri munsi ntaho bitandukaniye no kumusuzugura ukamuca amazi.
Kubyo yakomojeho byo kuba igihugu kiramutse kinakeneye ubufasha mu butasi bwo kumenya ahantu Bamporiki yakuye amafranga, Rwema yavuze ko ntaho biba bitandukaniye no guca amazi igihugu kubera ko u Rwanda ni igihugu kiri ku rwego rwo guhemba buri mukozi wese rwakoresheje bigendanye n’akazi yakoze, ndetse n’ubushobozi igihugu gifite, ikirenze ibyo kandi abatasi ni benshi cyane muri iki gihugu bashinzwe akazi ko gutata, kandi nanone abagenzabyaha barahari ntago bakeneye ubufasha bwe.
Rwema yasoje agira inama Mutabazi agendeye ku gitabo yanditse kivuga uko umuntu yakira mu mezi atandatu gusa, bityo ko nawe yagisoma maze agakira muri ayo meza atandatu bikazatuma ava mu matiku arimo kuko byose arimo gukora biragaragaza ko nta kabuza asonzeye ubukire ariko bikaba byaramaze kumenyekana inzira zose ashaka kubicishamo.
Ni mu gihe Mutabazi atangiye kumenyakana cyane nyuma y’ifungwa rya Bamporiki aho yagaragaje ubushake bwinshi afite bwo gutuma Bamporiki ahanwa, ndetse abantu bakaba bakomeje kumuvugaho byinshi bitandukanye, banavuga ko nta kindi kiri kubimutera uretse urwango ndetse n’inzika afitiye Bamporiki, ikindi kandi akaba ashaka kugera ku rwego ariho kandi bitanashoboka ugendeye no munzira arimo kubicishamo.
Umukobwa w’inkumi arashinjwa guhoza ku nkeke ndetse no gufata kungufu umusaza w’imyaka 76