Rwema Pascal yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwahamije Mahoro Rwema Pascal wamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu biganiro kuri YouTube, ibyaha by’ubuhemu no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, rumuhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 3,5 Frw.

Rwema yatawe muri yombi ku wa 6 Kanama 2024.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwamuhamije ibyo byaha yari akurikiranyweho, rumuhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu, n’ihazabu ya miliyoni eshatu n’ibihumbi 500 Frw.

Rwategetse ko Rwema yishyura uwitwa Rugaba Emmerance miliyoni 40 Frw nk’indishyi, akishyura Barihamwe Cyprien miliyoni 18 Frw, Munyengabe Syvestre miliyoni 13 Frw, Hatangimbabazi Vincent miliyoni 2,5 Frw n’uwitwa Habarugira Justin akimwishyura miliyoni 1,8 Frw.

Urukiko kandi rwategetse ko Rwema atanga amagarama y’urubanza angana n’ibihumbi 10 Frw.

Rwema yatawe muri yombi nyuma y’uko hari abantu baregeye RIB ari na bo Urukiko rwategetse ko bagomba guhabwa indishyi.

Ubusanzwe icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, giteganywa n’ingingo ya 174 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Inkuru Wasoma:  Nancy Pelosi yajyanywe mu bitaro

Riteganya ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye cyangwe se igice cyayo mu buryo bw’uburiganya, yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu, ariko atarenze miliyoni eshanu.

Iyo icyo cyaha gikozwe n’umuntu kugira ngo atange impapuro z’inyemezamigabane, z’inyemezamyenda, inyandiko zigereranywa n’amafaranga, imigabane cyangwa indi nyandiko yose ifite agaciro k’ifaranga ari ibya sosiyete y’ubucuruzi, iby’ikigo gicuruza cyangwa iby’uruganda, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni eshanu ariko atarenze miliyoni zirindwi.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved