banner

SADC-EAC: Hashyizweho itsinda ry’abahuza bashya mu bibazo bya DR

Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 24 Werurwe, abakuru b’ibihugu bya SADC na EAC bashyizeho itsinda ry’abahuza bashya batatu mu kibazo cy’iburasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu rwego rw’ibiganiro byahurijwe hamwe bya Luanda na Nairobi.

Abahuza bashya batatu ni Kgalema Motlanthe wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo, Catherine Samba Panza wahoze ari Perezida wa Repubulika ya Centrafrica na Sahle-Work Zewde wahoze ari Perezida wa Ethiopia.

Menya ko aba bahoze ari abaperezida bazakorana na Uhuru Kenyatta wari usanzwe afite umwanya w’umuhuza mu biganiro bya Nairobi, ndetse n’uwahoze ari Perezida wa Nigeria, Olusegun Obasanjo, wagenwe muri izi nshingano muri Gashyantare umwaka ushize.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yavuze ko “Inama ihuriweho ya EAC-SADC, yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere ushize mu buryo bw’ikoranabuhanga yagenze neza ku mahoro arambye mu burasirazuba bwa DRC no kwemeza ko hakenewe ibisubizo by’Abanyafurika ku bibazo bya Afurika. Kuva mu bihugu cumi na bine (14) byatumiwe, Abakuru b’ibihugu cumi n’umwe (11) (ibyafatanyije kuyiyobora Kenya na Zimbabwe, DRC, u Rwanda, u Burundi, Afurika y’Epfo, Tanzaniya, Malawi, Zambia, Uganda na Madagascar) na Minisitiri w’Intebe (Somaliya) bitabiriye iyo nama”.

Abandi Bakuru b’ibihugu bahagarariwe na ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga babo (Angola) na minisitiri ushinzwe EAC (Sudani y’Epfo). Iyi nama yatanze imbaraga nshya z’amahoro mu karere kacu, binyuze mu gushimangira guhuriza ibikorwa bya Luanda na Nairobi mu biganiro bimwe bya EAC-SADC, ari na yo nzira rukumbi y’amahoro mu burasirazuba bwa DRC.”

Yongeyeho ko indi gahunda iyo ari yo yose yaturuka hanze igomba kuza gushyigikira iki gikorwa kiyobowe na Afurika.

Biteganyijwe ko mu minsi irindwi (7), mbere y’uko ukwezi kurangira, abayobozi ba EAC na SADC (Perezida William Ruto wa Kenya na Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe) bazamenyesha abahuza bashyizweho ibikenewe kugira ngo batangize ibiganiro byari bimaze igihe bitegerejwe hagati y’impande zose ziri mu makimbirane, harimo na M23, hagamijwe gushakira igisubizo kirambye amakimbirane amaze imyaka 30 mu burasirazuba bwa DRC.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!