Ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango Ugamije Iterambere rya Afurika y’Amajyepfo (SADC) muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zavuze ko zikomeje guha imyitozo abasirikare ba FARDC binyuze mu butumwa biswe SAMIDRC’, mu rwego rwo kuzamura urwego rwayo mu mirwanire.
Ubunyamabanga Bukuru bw’Umuryango Ugamije Iterambere rya Afurika y’Amajyepfo (SADC) bwatanze ubutumwa buvuga ko izi ngabo (za SADC) ziri gufasha iza Kinshasa (FARDC) kwitegura guhashya inyeshyamba z’umutwe M23, kuko zikomeje guha imyitozo abasirikare ba Congo.
Bwagize buti “Nka bimwe mu bikubiye mu butumwa, SAMIDRC ikomeje guha imyitozo igisirikare cya Congo (FARDC) mu bikorwa bitandukanye. Iyi myitozo kandi igamije kuzamura urwego mu mirwanire ndetse n’imikoranire ya SADC.”
Ingabo ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri ubu butumwa SADC, zirimo izaturutse mu bihugu bya Tanzania, Afurika y’Epfo ndetse na Malawi. Icyakora mu minsi yashize Ingabo za Afurika y’Epfo ziri muri ubu butumwa, ziherutse gutaka zivuga ko hari bamwe mu basirikare bazo basize ubuzima mu rugamba bari gufashamo FARDC guhangana na M23.
Mu minsi yashize kandi Guverinoma y’u Rwanda mu ibaruwa yari yandikiye Afurika Yunze Ubumwe, yagaragazaga ko izi ngabo zigiye gukorana n’ubufatanye burimo imitwe yitwaje intwaro irimo n’uw’iterabwoba wa FDLR urimo bamwe mu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Nanone kandi u Rwanda rwavugaga ko ubu bufatanye bwa FARDC burimo na FDLR, butahwemye kugaragaza ko bunafite umugambi wo guhungabanya umutekano warwo, bityo ko izindi ngabo zije kubutera ingabo mu bitugu zidakwiye gushyigikirwa. Mu gihe rwo ruvuga ko hariho inzira z’amahoro zafashwe zo gushaka umuti w’ibibazo byo mu burasirazuba bwa RD Congo.