banner

SADC yemeje inama y’igitaraganya na EAC ku mutekano wo mu Burasirazuba bwa RDC

Mu nama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma b’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC), hemejwe ko hategurwa inama y’igitaraganya ihuriwemo n’uyu muryango n’uwa Afurika y’Iburasirazuba, EAC kugira ngo higwe ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iki cyemezo cyafatiwe mu nama ya SADC ya 24 yabaye ku wa 31 Mutarama 2025 ikabera i Harare muri Zimbabwe, kije nyuma y’aho bisabwe n’inama ya EAC yabaye ku wa 29 Mutarama 2025 na yo yahuje abakuru b’ibihugu na za guverinoma.

Inama ya SADC yabaye mu gihe ingabo zayo zoherejwe kurwana kuri RDC ziri gukubitanwa inshuro n’iza FARDC yifatanyije n’imitwe agahishyi irimo na FDLR yasize ikoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Iyi nama ya SADC yafunguwe ku mugaragaro na Perezida wa Zimbabwe, akaba na Chairman wa SADC, Dr. Emmerson Dambudzo Mnangagwa,

Yitabiriwe n’abaperezida barimo Duma Gideon Boko wa Botswana, Félix Antoine Tshisekedi wa RDC, Andry Rajoelina wa Madagascar, Daniel Francisco Chapo wa Mozambique, Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo na Samia Suluhu Hassan wa Tanzania.

Yitabiriwe kandi na Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema na Minisitiri w’Intebe wa Lesotho, Samuel Ntsokoane.

Matekane, Minisitiri Wungirije wa Eswatini, Thulisile Dladla, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Téte António, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Malawi, Nancy Gladys Tembo na Minisitiri w’Ingabo wa Namibia Frans Kapofi bose bari bahari.

Hongeye kwibukwa ingabo za SADC zari muri ubwo butumwa zaguye mu mirwano cyane cyane iherutse kubera mu Mujyi wa Sake, zirimo izo muri Tanzania, Malawi na Afurika y’Epfo.

Muri iyo nama kandi hagaragajwe impungenge z’uburyo intambara iri kubera muri RDC ikomeje kuzambya ibintu, ndetse abiyitabiriye basaba ko hakwiriye kugira igikorwa byihuse kugira ngo haboneke ibya ngombwa nkenerwa birimo amazi, amashanyarazi, ibiribwa, uburyo bw’itumanaho n’ibindi.

Mu nyandiko SADC yashyize hanze yakomeje iti “Abagize inama banenze ibitero byagabwe ku ngabo ziri mu butumwa bwa SAMIDRC bikozwe na M23. Ni ibikorwa byahungabanyije gahunda yo guhagarika imirwano yashyizweho n’amasezerano ya Luanda yabaye ku wa 30 Nyakanga 2024 ndetse bigahungabanya umutekano wa RDC n’Akarere ka SADC by’umwihariko.”

Abagize inama kandi bongeye gusuzuma imyanzuro yo muri Gicurasi 2023, ishingiye kuri SAMIDRC ariko hemezwa ko ibyari bigamijwe birimo “kugarura amahoro n’umutekano muri RDC no kurinda ubusugire bwayo” bitagezweho.

Ibyo byatumye bemeza ko bashyigikiye inzira y’ibiganiro bya dipolomasi mu gukemura ibibazo byo mu Burasirazuba bwa RDC, hisunzwe amasezerano ya Luanda na Nairobi.

Inkuru Wasoma:  Amerika ishobora kongera umusoro ku bihugu biri muri BRICS

Abitabiriye inama ya SADC kandi bemeje ko abaminisitiri b’ingabo n’abagaba bazo mu bihugu bya SADC n’ibiri kugira uruhare muri SAMIDRC, bagomba gukora uko bashoboye kugira ngo ingabo ziri mu “butumwa bw’amahoro” zikomeze gukora akazi kazo neza, bategeka ko hagomba no gutegura uburyo bwo gucyura imirambo y’abapfuye n’abakomeretse.

Abakuru b’ibihugu na za guverinoma bigize SADC kandi bategetse urwego rushinzwe umutekano muri uyu muryango gukora iyo bwabaga kugira ngo imirwano ihagarare, abasivili barindwe ndetse no gushaka uburyo bw’ubutabazi bwihuse ku bagizweho uruhare n’intambara.

Hagaragajwe ko impande zose zirebwa n’intambara zigomba kwisunga inzira y’ibiganiro hashingiwe ku masezerano ya Luanda, ku ngabo za Loni ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri RDC, MONUSCO, n’ubundi buryo bushobora gufasha mu kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC.

Muri iyo nama idasanzwe Madagascar yasabye gutanga ubufasha mu by’ubuvuzi mu kuvura abaturage bakomerekeye mu ntambara imaze iminsi ifashe indi ntera mu Burasirazuba bwa RDC.

Ingabo za SADC ziri muri Kivu y’Amajyaruguru kuva mu Ukuboza 2023. Nyuma y’ubwumvikane na Leta ya RDC, zemeye kuyifasha guhashya umutwe wa M23, zikayambura ibice igenzura, nubwo byakomeje kuba inzozi.

Ku ikubitiro, hoherejwe ingabo 5000 zirimo 2900 za Afurika y’Epfo iyoboye ubu butumwa, n’izindi 2100 zirimo iza Tanzania na Malawi, ariko ntabwo zigeze zitanga umusaruro zari zitezweho na Leta ya RDC, kuko zitatsimbuye M23 mu bice yafashe, ahubwo byariyongereye.

Ku wa 26 Kamena 2024 byatangajwe ko mu rwego rwo gutegura bundi bushya urugamba rwo kurwanya M23, SADC yohereje izindi ngabo i Goma, ziva ku 5000 zari zisanzwe muri Kivu y’Amajyaruguru, zigerenga 9000.

Bivugwa ko Afurika y’Epfo yongereho ingabo 2600, Tanzania yongeraho 750, Malawi yongeraho 1000.

Gusa ntabwo ingabo za SADC zageze kuri iyi ntego, kuko M23 yakomeje kwagura ibirindiro muri iyi ntara, yinjira muri teritwari eshanu ziyigize ndetse mu minsi ishize uyu mutwe wigaruriye imijyi ya Sake na Goma, imwe mu mijyi ikomeye muri Kivu y’Amajyaruguru.

Mu Ugushyingo 2024, SADC yongereye manda y’ingabo zayo ziri mu butumwa bw’amahoro bwawo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ishyiraho undi mwaka umwe, icyakora na n’ubu ziracyatsindwa uruhenu na M23 igaragaza ko irajwe ishinga no kurengera Abanye-Congo bahoraga bicwa umusubizo na leta yabo, biganjemo abavuga Ikinyarwanda.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved

error: Oops!